Guverineri Mureshyankwano yitanzeho urugero yereka ababyeyi akamaro ko kwiga

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankano Marie Rose arahamagarira abaturage b’Akarere ka Gisagara kujyana abana babo mu mashuri kuko bizabagirira akamaro bidatinze.

Guverineri Mureshyankwano yahaye abaturage ubuhamya bw'imyigire ye abahamagarira kujyana abana babo ku ishuri
Guverineri Mureshyankwano yahaye abaturage ubuhamya bw’imyigire ye abahamagarira kujyana abana babo ku ishuri

Yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro n’abaturage bo mu murenge wa Save tariki 11 Mutarama 2017.

Muri icyo kiganiro Guverineri Mureshyankwano yitanzeho urugero, agaruka ku mateka ye ababwira ko kuvukira mu cyaro cyangwa mu muryango ukennye bitaba impamvu yo ko kubuza umwana amahirwe yo kujya kwiga.

Agira ati “Gushyira umwana wawe mu ishuri ntabwo ari uguhamba imbwa,urugero ruto nabaha, iwacu hari mu cyaro kibi mu misozi. Hano ni mu mujyi. Muri abanyamujyi mbagereranyije n’aho navukiye.

Njye nabonye imodoka ndi mukuru! Amashanyarazi yo nayabonye ndi umugore, ntabwo mbabeshya. Kuyabona mu nzu y’umuturage?

Njya mu mashuri yisumbuye nari nzi ko amashanyarazi aba ku ishuri no kwa muganga gusa, ariko mu nzu y’umuturage nayabonye ari uko mbaye umugore. Murumva byari byoroshye!”

Yabwiye abaturage ko nta gitangaza ko abana babo bashyizwe mu mashuri ari bo bashobora kuzicara mu myanya ikomeye, ndetse bakazanamusimbura.

Ati “Mushyire abana mu ishuri mwe kubabuza amahirwe Leta ishaka kubaha. Kuko abo bana bacu nibatiga ntabwo tuzabona abadusimbura kuko ubu ndakuze mfite imyaka 50 dukeneye abazadusimbura.

Guverineri Mureshyankwano kandi yiyamye abaturage bohereza abana babo kuba abakozi bo mu ngo, mu mijyi abagaragariza ko ari umurage mubi baba baha abana babo.

Ati “Niba umwana wawe yirirwa ahetse umwana wa mwarimukazi cyangwa wa Muganga, mwarimukazi ari kwigisha, uwo mwana wawe araba umuboyi wa mwarimukazi,uwo azabyara azaba umuboyi w’umwuzukuru wa mwarimukazi, gutyo gutyo bibe uruhererekane.”

Uretse izi mpanuro kandi, Guverineri Mureshyankwano yanasabye abarage b’Akarere ka Gisagara kugira isuku, gukora cyane badahanze amaso ikirere gusa ahubwo bakanakoresha amazi mu kuhira imyaka kugira ngo babashe guhangana n’ikibazo cy’izuba ryacanye igihe kirekire rikica imyaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka