Guverineri Mureshyankwano yatorewe kuyobora RPF ku rwego rw’intara

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo, batoye Guverineri Mureshyankwano Marie Rose nk’ umuyobozi mushya w’uyu muryango muri iyi Ntara.

Iburyo Komiseri Mukasine Marie Claire, Mureshyankwano Marie Rose na Munyantwari Alphonse
Iburyo Komiseri Mukasine Marie Claire, Mureshyankwano Marie Rose na Munyantwari Alphonse

Asimbuye Muntantwari Alphonse wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.

Bamutoreye mu nama idasanzwe y’umuryango RPF yateranye kuri iki cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo 2016.

Mu banyamuryango 607 batoye, Mureshyankwano yatowe na 573 agira amajwi angana na 94,3%.

Akimara gutorwa yatangaje ko agiye gushyira imbaraga mu kongerera ubushobozi urwego rw’Umudugudu, kuko rufatwa nk’inkingi ya mbere mu banyamuryango.

Yagize ati" Icy’ingenzi mu rwego rw’umuryango ni ukwegera abaturage cyane cyane mu rwego rw’Umudugudu kuko niho umuturage aba.

Ikindi ni ugushishikariza abayobozi gukemura ibibazo by’abaturage batishoboye, kuko tugomba gufatanya n’abaturage kubagezaho iterambere rirambye".

Guverineri Mureshyakwano ageza Ijambo ku banyamuryango ba RPF nyuma yo gutorwa
Guverineri Mureshyakwano ageza Ijambo ku banyamuryango ba RPF nyuma yo gutorwa

Komiseri Mukasine Marie Claire wari intumwa y’umuryango RPF ku rwego rw’igihugu, yasabye buri munyamuryango kubera abandi urugero mu byo akora byose.

Ati "Dukwiye kuba intangarugero mu mvugo no mu ngiro, abatubona bakatwigana, ndetse bakanatugana bakaba abanyamuryango.”

Komiseri Mukasine Marie Claire ageza ijambo ku banyamuryango ba RPF Inkotanyi
Komiseri Mukasine Marie Claire ageza ijambo ku banyamuryango ba RPF Inkotanyi

Uyu muhango waberaga ku cyicaro cy’uyu muryango ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, wasojwe n’ihererekanya bubasha hagati y’aba bayobozi.

Abanyamuryango ba RPF muri aka karere bari bitabiriye aya matora
Abanyamuryango ba RPF muri aka karere bari bitabiriye aya matora
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka