Guverineri Munyantwari arakangurira abayobozi gukora nk’ikipe y’amagare

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse arakangurira abayobozi b’uturere tugize iyo ntara gukorera hamwe nk’abagize ikipe y’abatwara amagare bari mu marushanwa.

Guverineri Munyantwari yasabye abayobozi b'uturere gukorera hamwe nk'ikipe imwe y'amagare
Guverineri Munyantwari yasabye abayobozi b’uturere gukorera hamwe nk’ikipe imwe y’amagare

Yabibasabye mu nama yamuhuje n’abayobozi b’uturere n’abikorera hagamijwe kwiga ku mbanziriza mushinga y’igenamigambi ry’uturere mu mwaka w’imihigo ya 2017-2018, tariki ya 14 Ugushyingo 2016.

Agira ati "Turi gutegura ibigomba gukorwa mu igenamigambi ariko kugira ngo bizashyirwe mu bikorwa neza icyo bisaba ni ugufatanya, twese tukajyana turi ikipe imwe ntawe ugomba kugira akarere ka mbere ngo agire n’aka nyuma.

Ba nyakubahwa, abantu bagakurikirana ibikorwa, abantu bakagenda bafatanye nk’ikipe y’amagare kwa kundi igenda ikururana irindana kuko ihabwa ihererwa amanota hamwe.ʺ

Kaligirwa Ernestine, umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) nawe abwira abayobozi b’uturere kunganirana, aho kamwe kagejeje akandi kagakomerezaho.

Agira ati “Igenamigambi rihuriweho ni ikintu cyo gushyigikira kuko niba ndi hano Karongi nkaba mfite urumuri ku muhanda, ni byiza ko ningera aho ngabanira na Nyamasheke nayo ikomeza urwo rumuri na Rusizi igakomerezaho kandi bitagoranye cyane.”

Abayobozi b’uturere nabo bashimangira ko gukorera hamwe byagura imitekerereze y’uturere nk’uko byemezwa na Ndayisaba Francois, umuyobozi w’Akarere ka Karongi.

Agira ati “Nta kiruta gukorera hamwe kuko bituma uburyo abantu batekereza bwaguka bagahuza ibitekerezo, utaranogeje bikamufasha kubona ibyo akosora.

Ndetse n’ibyo yaba ataratekerejeho kandi byamugirira akamaro bikaba uburyo bwo kubyibutswa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emmerance gungamo ati “Gukorera hamwe bizadufasha kungurana inama, bityo tubashe gukora neza.”

Muri iyo mbanzirizamushinga hagaragaramo imishinga migari nko kubaka Sitade mu Karere ka Karongi, ibibuga by’indege nto mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo, kubaka ibitaro bikuru muri Rutsiro, ibyambu n’amahoteri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

OK NIBYIZA NIBA KOKO BIZAKORWA

KARORI yanditse ku itariki ya: 19-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka