Guverineri Mukandasira yakiranuye abaturage n’uruganda rwa Gisakura

Guverineri w’Iburengerazuba, Caritas Mukandasira, yamaze impaka abaturage n’Uruganda rw’Icyayi rwa Bisakura bari bamaze igihe bashinjanya kurengererana.

Guverineri Muakandasira yarangije impaka z'ubutaka hagati y'abaturage n'uruganda rw'Icyayi rwa Gisakura.
Guverineri Muakandasira yarangije impaka z’ubutaka hagati y’abaturage n’uruganda rw’Icyayi rwa Gisakura.

Zari impaka zishingiye ku butaka buri ruhande rwemezaga ko ari ubwarwo, nyuma y’uko muri Mata 2016 yari yashyizeho itsinda ry’abahanga mu by’ubutaka ngo bacukumbure bamenye ubutaka nyakuri bw’abaturage, ubwa Leta n’ubw’uruganda.

Kuri uyu wa 23 Kamena 2016, mu Murenge wa Bushekeri imbere y’abaturage, Guverineri Mukandasira yagaragaje ko igenzura ry’izo mpuguke ryasanze hari hegitari zisaga 8 zari zarambuwe abaturage ndetse basanga hari izindi hegitari zisaga 11 abaturage bari barihaye.

Guverineri Mukandasira yavuze ko bifashishije ikigo cy’umutungo kamare ngo babashe kumenya ubutaka bwa buri wese.

Yagize ati “Ndemeza ko iki kibazo kibonewe umuti ariko kandi haramutse hari utanyuzwe twamufasha kureba icyo atishimiye ndetse akaba yajya mu nkiko, gusa ntitubyifuza kuko byakozwe mu mucyo”.

Nubwo ntawakwemeza ko ababuraniraga ubutaka bose banyuzwe, ababashije kugira icyo batangaza bavuze ko banyuzwe.

Uwungirije umuyobozi w’uruganda rwa Gisakura, Kanyesigye Emmanuel, yagize ati “Ndanyuzwe rwose twabonye imbago z’uruganda ndetse n’abaturage babonye ubutaka bwabo”.

Abaturage na bo bavuga ko banyuzwe kandi bizera ko nta yandi makimbirane azongera kuko babonye amakuru y’impamo.

Petronille Nyirangendahimana yagize ati “Ubu nta kindi kibazo tuzongera kugira twabonye ubutaka bwacu, ubutari ubwacu buzasubizwa Leta n’uruganda, turishimye kuko twabonye ukuri”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwavuze ko bugiye kwandikira buri muturage urebwa n’iki kibazo agasubiza ubutaka yari yariyanditseho kandi atari ubwe, abari barabuze ubutaka bwabo na bo bagahita babuhabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka