Gutoza abanyamakuru si ukubangamira uburenganzira bwabo- Rucagu Boniface

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero akaba n’Umutahira mukuru w’intore, Rucagu Boniface, yatangarije abanyamakuru bitabiriye Itorero ko kubatoza umuco w’Ubutore, atari ukubangamira uburenganzira bwabo.

Abayobozi bakuru nyuma y'Umuhango wo gutangiza itorero ry'abanyamakuru
Abayobozi bakuru nyuma y’Umuhango wo gutangiza itorero ry’abanyamakuru

Yabitangarije mu muhango wo gutangiza iri torero ribaye ku nshuro ya Kabiri, wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Mata 2017, ubera mu kigo cy’Igihugu gitoza umuco w’Ubutore, giherereye i Nkumba mu Karere ka Burera, mu Ntara y’Amajyaruguru.

Rucagu yabwiye izi Ntore 148 zirimo abagore 37,ko kubatoza Umuco w’ubutore atari ukubabuza uburenganzira bwabo nk’abanyamwuga, ahubwo ari ukubafasha kuba Abanyamakuru bizihiye u Rwanda, bazatanga umuzanzu mu kubaka u Rwanda ndetse n’iterambere rya Afurika, babicishije mu muyoboro w’itangazamakuru.

Ati" Kuganira ku Bunyarwanda no ku Ndangagaciro z’umuco na Kirazira si ukubangamira uburenganzira bwanyu.

Amasomo muzahabwa azabafasha kurushaho kuba abanyamakuru bashishikajwe n’iterambere ry’u Rwanda, Akarere ndetse n’umugabane tubarizwamo".

Rucagu Boniface atangiza icyiciro cya Kabiri cy'Itorero ry'Abanyamakuru i Nkumba
Rucagu Boniface atangiza icyiciro cya Kabiri cy’Itorero ry’Abanyamakuru i Nkumba

Prof Shyaka Anastase Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasabye intore zigiye gutozwa muri iki cyiciro kuzakurikira neza amasomo bazahabwa , kuko azabafasha kurushaho kumva inshingano bafite zo kugaragaza u Rwanda nyarwo, mu ruhando rw’amahanga.

Ati " Itorero rifasha abatozwa gukomera ku muco wo gukunda igihugu, kugikorera, kukirinda ndetse no kucyitangira."

Yashimiye kandi Abanyamakuru batojwe mu cyiciro cya mbere bagahabwa izina ry’ubutore ry’Impamyabigwi, anabashimira ku ruhare bagize bakangurira bagenzi babo kwitabira icyiciro cya kabiri cy’iri torero, ubu akaba ari nabo bari kubatoza.

Barore Cleophas umwe mu banyamakuru bitabiriye iri torero, yatangaje ko kuba hari bagenzi babo bababanjirije muri iri torero, biri mu byabongereye imbaraga zo kuryitabira.

Ati" Kuba hari bagenzi bacu bitabiriye iri torero mbere bakaza batwereka impinduka, mu mwuga, mu mibanire, mu mikorere, byatwongereye imbaraga zo kwitabira iri torero twumva neza ko tutazapfa ubusa."

Icyiciro cya mbere cy’Impamyabigwi cyatojwe mu mpera z’Ukwezi k’Ukwakira 2015, bagenzi babo batangiye gutozwa kuri uyu wa Gatatu bazasoza amahugurwa ku itariki ya 26 Mata 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ibya kaizari n’ibyimana naho bihuriye

Ciza Dieudonne yanditse ku itariki ya: 20-04-2017  →  Musubize

Ndasubiza uwitwa CIZA.Ese waba uzi icyo iryo jambo uvuze rishaka kuvuga?Abantu benshi ntabwo bazi icyo bisobanura.YESU avuga ati"Ibya Kayizari mubihe Kayizari",nuko abantu bari bamubajije bati"Ese biremewe ko dutanga imisoro?"Noneho afata IGICERI cyariho ifoto y’umwami Kayizari.Arababaza ati"Iyi foto ni iyande?"Niko kubabwira ati ibya Kayizari mubihe Kayizari.Nukuvuga ko tugomba guha abayobozi IMISORO.Ntabwo ari ibintu byose tugomba kubaha.
None se ntabwo wemera ko inyigisho za Bible ziruta izo mu ITORERO?
Bible ituruka ku mana.Kereka niba wowe utabyemera.

KARAMAGA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 21-04-2017  →  Musubize

ntimukavange amasaka namasakaramentu

DIEUDONNE yanditse ku itariki ya: 20-04-2017  →  Musubize

Kwigisha UBUTORE ni byiza.LETA iba ishaka ko abantu baba beza,bagakora ibintu byiza.Ariko mbona abantu bari bakwiye Kwiga Bible kugirango babe abantu beza.Kuko abiga Ubutore,abenshi barahindukira bagakora nabi:Bakiba,bagasambana,bakarya ruswa,etc...Ndetse n’abigisha Ubutore,bamwe bakora ibintu bibi.Ariko abantu bemeye kwiga Bible,bagakora ibyo imana idusaba,nta muntu wakongera kwiba,gusambana,kwica,kurwana,etc...YESU wasize aduhaye amahame tugomba kugenderaho,nawe nta cyaha yigeze akora.Ikibabaje nuko abantu bitwa abakristu,bakora ibyo YESU yasize atubujije.Urugero,muli Matayo 7:12,YESU yaratubwiye ati:"Icyo utifuza ko cyakubaho,ntukagikorere mugenzi wawe".Arongera aratubwira ati:"Dore ikizaranga abakristu nyakuri.Nuko bazakundana".Mu magambo make,UMUKRISTU NYAKURI aba atandukanye n’abandi bantu nkuko tubisoma muli YOHANA 15:19.Mu byukuri,ntabwo Abakristu nyakuri bakeneye kwiga Ubutore.Kuko aribo bonyine bakora ibyo imana ishaka.Batanga imisoro,ntibiba,ntibarya ruswa,ntibarwana,ntibasambana,etc...Kuba abitwa abakristu bakora ibintu bibi,ku buryo hitabazwa ITORERO,byerekana Gutsindwa kw’amadini.

KARAMAGA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 20-04-2017  →  Musubize

Ibyo KARAMAGA avuga nibyo.Abantu hafi ya bose bajya mu Itorero,ni Abakristu.Byerekana ko basimbuje Bible Itorero!!!Niba Bible ituruka ku Mana itarabahinduye,ntabwo Itorero rishobora kubahindura.
Kudakurikiza ibyo Bible idusaba,bizatuma abantu nyamwinshi babura ubuzima bw’iteka imana izaha abantu bayumvira mu isi nshya izaba paradizo dusoma muli 2 Petero 3:13.Abantu banga kumvira imana,bose izabarimbura ku Munsi w’Imperuka uri hafi,hasigare abantu bake bayumvira (Yeremiya 25:33).

SEBAKARA Ismael yanditse ku itariki ya: 20-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka