Gutoza abana kwihangira imirimo bigiye kujya bihera mu mashuri

Rwamukwaya Olivier Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe imyuga n’ubumenyingiro, avuga ko bafite gahunda yo gutoza abanyeshuri ibijyanye no kwihangira umurimo batararangiza kwiga.

 Rwamukwaya Olivier Umunyamabanga wa Leta Muri Mineduc ushinzwe amashuri y'imyuga n'Ubumenyingiro
Rwamukwaya Olivier Umunyamabanga wa Leta Muri Mineduc ushinzwe amashuri y’imyuga n’Ubumenyingiro

Byavugiwe mu kiganiro cyateguwe na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo, Ikigo cy’igihugu giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA), ndetse n’izindi nzego za Leta n’abikorera ku giti cyabo cyabaye kuri uyu wa mbere tariki 24 Ukwakira 2016.

Cyari kigamije gutangiza ku mugaragaro gahunda ya “NEP ( National Employement Program ) Kora Wigire” yo gukangurira abantu kwihangira umurimo, gahunda yatangiye ku ya 20 Ukwakira ikazasoza ku ya 21 Ugushyingo 2016.

Yagize ati " Tuzajya dufata abanyeshuri ba kaminuza cyangwa abo mu yisumbuye, bahabwe ubuhamya n’abantu bagize icyo bigezaho bahereye kuri duke.

Ibi bizabafasha guhindura ya myumvire ya kera y’uko umuntu yarangizaga amashuri yumva hari akazi ko mu biro kamutegereje.”

Rwamukwaya yongeyeho ko hari gahunda nshya nyinshi zigenda zivuka zongera imirimo ku isoko, avuga ko abanyeshuri bagomba gutozwa mbere kugira ngo hatazagira ibibatungura barangije kwiga.

Umuyobozi wa WDA mu gutangiza ku mugaragaro gahunda ya “NEP Kora Wigire
Umuyobozi wa WDA mu gutangiza ku mugaragaro gahunda ya “NEP Kora Wigire

“NEP Kora Wigire” imaze imyaka ibiri itangiye. Imaze guhanga imirimo irenga ibihumbi 80 itari iy’ubuhinzi.

Iyo gahunda ikaba yaragiyeho mu rwego rwo kunganira Leta, muri gahunda yihaye yo guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka, hagamijwe kurwanya ubushomeri.

Inama yitabiriwe n'abantu batandukanye
Inama yitabiriwe n’abantu batandukanye

Ubu bukangurambaga bwa Kora Wigire buzakomereza mu duce dutandukanye tw’igihugu, hasurwa ibikorwa by’iterambere NEP yagizemo uruhare kugirango abantu babashe kubona imirimo.

Bizafasha urubyiruko kurushaho gutinyuka no kwigirira icyizere, bakamenya ko bashobora guhanga umurimo, bakikorera bakiteza imbere bakanateza imbere igihugu cyabo.

Gahunda ya NEP igamije gufasha abantu kwihangira imirimo badategereje gutega amaboko basaba leta akazi
Gahunda ya NEP igamije gufasha abantu kwihangira imirimo badategereje gutega amaboko basaba leta akazi
Minisiteri y'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga nayo yari ihagarariwe muri ibi biganiro na Minisitiri wayo Nsengimana Jean Philbert
Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga nayo yari ihagarariwe muri ibi biganiro na Minisitiri wayo Nsengimana Jean Philbert
Minisiteri Y'ubutegetsi bw'Ihgihugu (MINALOC) yari ihagarariwe na Dr Alvera Mukabaramba
Minisiteri Y’ubutegetsi bw’Ihgihugu (MINALOC) yari ihagarariwe na Dr Alvera Mukabaramba
Mukaruliza Monique uyobora Umujyi wa Kigali nawe yitabiriye uyu muhango
Mukaruliza Monique uyobora Umujyi wa Kigali nawe yitabiriye uyu muhango
Nzabandora Abdallah wambaye ishati itukura niwe Muhuzabikorwa wa NEP muri WDA
Nzabandora Abdallah wambaye ishati itukura niwe Muhuzabikorwa wa NEP muri WDA
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Banyakubahwabayobozi Namwebanya Makuru Ba Kigal Today Mwiwe? Dufashekumenya Iyo Turangijekwigatubura, Abatwunganiramukwandikisha Imishingatubatwarize. Bityobigatuma, Ibyotwizedushakakwiteza Imbetutabigerahonone mujye Mudufashakwandikisha Kugirangotubone Ukodukora

Ndahimana Charles yanditse ku itariki ya: 25-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka