Guteza imbere ubucuruzi hagati y’Abanyafurika ntibyumvikane nko guheza isi- Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yamaze impungenge abakeka ko guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika bizakumira amahanga.

amasezerano ya AfCTA ngo ntazakumira amahanga ahubwo azongerera imbaraga ibigo by'ubucuruzi muri Afurika
amasezerano ya AfCTA ngo ntazakumira amahanga ahubwo azongerera imbaraga ibigo by’ubucuruzi muri Afurika

Ahubwo asanga ari imwe mu nzira zo kongera ubuhanga no kwaguka kw’ibigo bya Afurika bikora ubucuruzi.

Perezida Kagame yabitangaje mu ijambo ryo guha ikaze abitabiriye inama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ishinzwe gushyiraho isoko rusange, ritagira amananiza (AfCTA), kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Werurwe 2018.

Yagize ati “‪ Ejo tuzasinya amasezerano ashyiraho Isoko Rihuriweho n’Ibihugu bya Afurika. Ni amasezerano amaze igihe kinini, ndetse haracyari byinshi byo gukorwa.
Twizeyeko aya masezerano azarushaho gushimangira inzira itugeza ku bumwe bwa Afurika.‬”

Perezida Kagame kandi yahamagariye abakuru b’ibihugu gutangira kuvugurura amasezerano y’ubucuruzi byagenderagaho, kugira ngo ajyane n’ibyeyemejwe mu masezerano ya AfCTA.

Yanahamagariye kandi abikorera n’ibigo byigenga guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo umugabane ugere ku cyerekezo wifuza.

Perezida Kagame yanavuze ko Afurika yasigaye inyuma ariko igihe kigeze ngo yongere umuvuduko igere aheza yifuza
Perezida Kagame yanavuze ko Afurika yasigaye inyuma ariko igihe kigeze ngo yongere umuvuduko igere aheza yifuza

Perezida Kagame kandi avuga ko Afurika yasigaye inyuma cyane mu kwihuza hagati y’abaturage, bikaba bisaba ubukangurambaga kugira ngo Abaturage bazashyire mu bikorwa aya masezerano bayagire ayabo.

Ati “Aya masezerano ya AfCTA no kwegerana kw’Abanyafurika bifitanye isano. Bihuza abaturage bahuriye ku nyungu imwe kandi bikazaha ingufu umugabane wacu.”

Yijeje ibihugu bizasinya kuri aya masezerano ko intambwe yari ikomeye ari iyi yo gusinya aya masezerano ikaba igeze ku musozo, hakaba hasigaye kwicara hamwe abantu bagategura ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano ku buryo bwihuse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mutekerezu ku ruhare rwa buri mu nyafurica kugira ngo buri muntu we yumveko free trade ireba buri wese niyo ntambwe ya mbere idufasha kongere ubushobozi bw’afurika tugabanya ubukene twongera ingufu mu nganda zi tunganya ibyo twoherezaga hanze ariko byose bigomba ku girwa mo uruha runini na bayobozi bi bihugu by’africa

celestin yanditse ku itariki ya: 20-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka