Gutangira viza mu Rwanda ku banyamahanga bose byatangiranye na 2018

Gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guhera viza ku Kibuga cy’indege cy’i Kanombe, abantu baturutse mu bihugu byose ku isi bagenderera u Rwanda yahise ishyirwa mu bikorwa guhera kuri uyu wa Mbere tariki 1 Mutarama 2018.

Iraza kuba ari inkuru nziza ku banyamahanga bifuzaga kuza mu Rwanda ariko bagakumirwa no gushaka ibyangombwa
Iraza kuba ari inkuru nziza ku banyamahanga bifuzaga kuza mu Rwanda ariko bagakumirwa no gushaka ibyangombwa

Iyi gahunda iteganya guha viza abatuye isi bose baje mu Rwanda mu rugendo rw’igihe gito, rutarenze iminsi 30, nk’uko ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Abinjira n’Abasohoka bwabitangaje bubinyujije kuri Twitter.

Bwagize buti “U Rwanda rwemereye abantu bo mu bihugu byose uruhushya rwo gutura mu Rwanda mu gihe kitarengeje iminsi 30, kandi bakazajya baruhabwa bageze mu Rwanda nta bindi byangombwa basabwe.”

Tariki 16 Ugushyingo nabwo iki kigo gitangaje ko abantu baturutse mu bihugu nka Djibouti, Etiopia, Gabon, Guinea, u Buhinde, Isiraheli, Maroc na Turukiya, baje mu Rwanda mu bijyanye n’akazi ka dipolomasi batazongera gukenera kwaka viza baje mu Rwanda.

U Rwanda rwahise runakuriraho gusaba viza no kuyishyura ku baturage b’ibihugu 18 nabyo byakuriyeho viza abaturage b’u Rwanda babigana. Bivuze ko abo baturage b’ibyo bihugu bazajya berekana indangamuntu zabo cyangwa pasiporo zabo bakigera ku kibuga cy’indege mu Rwanda bagahta bemererwa kwinjira mu Rwanda.

Abo ni abaturutse mu bihugu nka Repubulika ya Centre Africa, Chad, Ghana, Guinea, Indonesia, Haiti, Senegal, Seychelles, Sao Tome and Principe, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibirwa bya Maurice, Philippines na Singapore.

Ibi byiyongera ku baturutse mu bihugu bigize umuryango w’Afurika yunze Ubumwe birimo u Burundi, Kenya, Uganda, Tanzania na Sudani y’Epfo.

Abaturage batuye mu bihugu bigize umuryango wa COMESA nabo bemerewe gutura mu Rwanda nta viza basabye kugeza ku minsi 90. Bazajya bahererwa viza bakigera ku Kibuga cy’indege.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ikintu urwanda rukoze nikiza nibindi bihugu bikore gutyo

GasasiraEmma yanditse ku itariki ya: 4-01-2018  →  Musubize

Ikintu urwanda rukoze nikiza nibindi bihugu bikore gutyo

GasasiraEmma yanditse ku itariki ya: 4-01-2018  →  Musubize

Urwanda ni igihugu gifite gahunda nyinshi nziza zo guteza imbere igihugu ariko nge mfite impungenge Ku gihugu cya Congo aho nibazatujisha dore ko bacumbikiye abasize bakoze genocide bakaba bahungabanya umutekano wacu hanozwe uko byakorwa

Imanigiramaboko Albert yanditse ku itariki ya: 4-01-2018  →  Musubize

Rwanda yacu ganza sugira sagamba kwisi hose ububuryo buzafasha u RWANDA GUTERA IMBERE MUBURYO BWIHUSE KUKO UZAHAMARA 30 AZAGENDA AHITA AGARUKA GUTURA BURUNDU KUKO UMUTEKANO UBA IWACU NTAHANDI WAWUSANGA KWISI

astronomiphilos yanditse ku itariki ya: 2-01-2018  →  Musubize

Rwanda ishyizemo igitego!!!Visas zikwiye kuvaho mu bihugu byose.Imana irema isi n’abantu,yashakaga ko habaho isi iba igihugu kimwe,gituwe n’abantu bakundana.Kubera ko abantu nyamwinshi batumvira imana,baranwanye,isi bayicamo ibice,aribyo byabyaye ibihugu.Nubwo bimeze gutyo,iyi si izaba igihugu kimwe,kizategekwa na Yesu.Soma ibyahishuwe 11:15.Abantu bazaba bakundana,ntibazongera gupfa,kurwara,gusaza,gukena,etc...Soma ibyahishuwe 21:4.Ariko abantu bazayibamo,ni abumvira imana gusa,kandi ntibibere mu byisi gusa.Ahubwo bagashaka imana bashyizeho umwete.

bwanakweli yanditse ku itariki ya: 2-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka