Gusura inzibutso za Jenoside ni imfashanyigisho ku rubyiruko
Abanyeshuri biga mu kigo cya Karangazi Secodary School bavuga ko gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byababereye imfashanyigisho mu kumenya amateka.
Babivuze ubwo basuraga urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi kuri uyu wa 15 Kamena 2017, ngo birebere amateka ya Jenoside rubitse bityo babihuze n’ibyo biga barusheho gusobanukirwa.
Aba banyeshuri n’abarezi babo ngo bahisemo gusura urwo rwibutso kuko ngo ari rwo rurimo amateka menshi ya Jenoside n’ibindi byayiranze utabona ahandi, nk’uko Jean Pierre Uwihanganye, umuyobozi wungirije w’iryo shuri ushinzwe amasomo abitangaza.
Yagize ati “Guhitamo uru rwibutso ni uko ari rwo rubumbatiye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aruta ay’izindi nzibutso.
Rugaragaza uko yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa ndetse na bimwe mu bikoresho byakoreshejwe mu kwica abantu, bigatuma abana babona ko ibyo biga atari ibihimbano”.
Akomeza avuga ko igikorwa nk’icyo gituma urubyiruko rw’ u Rwanda rw’ejo rumenya ukuri, rukazamukana umutima wo kurwanya ikibi.
Anne Gasana wiga mu wa gatanu muri icyo kigo, avuga ko kumenya neza aya mateka bimuha imbaraga zo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.
Ati “Kuba niga amateka bimfasha kumenya aho navuye, aho ndi bityo ngategura ejo hazaza hazima.
Kuva menye aya mateka nk’Umunyarwandakazi, bizatuma ndwanya ingengabitekerezo ya Jenoside nihereyeho, ngere no ku bandi cyane cyane urubyiruko rwo mbaraga z’igihugu”.
Mugenzi we Kamugisha James,yavuze ko ibyo babonye bagomba guhora babyibuka ari nayo mpamvu yitwaje ikaye n’ikaramu ngo yandike.
Ati “Hari ibyo nabonye mwarimu aba ataratubwiye, nabonye imibiri y’abantu, mbona amafoto y’abantu batandukanye twajyaga twumva gusa bituma nandika kugira ngo nzahore mbyibuka. Mbese byambereye imfashanyigisho ikomeye”.
Avuga ko mu bintu byamukoze ku mutima harimo amashusho yerekana aho abantu biciwe muri kiriziya, kandi ngo yumva ari ahantu hera hatakagombye kwicirwa abantu.
Karangazi Secodary School ni ikigo giherereye mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, kikaba cyazanye itsinda ry’abantu 28 gusura uru rwibutso.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ni byiza Rwose,bifasha abana kumva neza amateka.