Gusigasira igihugu bihera ku kwitabira umurimo - Guverineri Gatabazi

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yemeza ko gusigasira umutekano n’amahoro igihugu gifite bizajyana n’uko urubyiruko rwitabiriye umurimo.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney

Yabitangarije mu biganiro byahuje urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze byiswe ‘’Inter Generation Dialogue’’, byateguwe n’uwahoze ari Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, Mutesi Jolly.

Guverineri Gatabazi yibukije urubyiruko ko buri gihugu cyo ku isi kirajwe ishinga no gutera imbere, avuga ko urubyiruko rwo mu Rwanda rudakwiye gusigara inyuma muri iki cyerekezo gishingiye ku mahirwe ahari.

Yagize ati: “Mukwiye kuzirikana ko mufitanye isano ikomeye n’igihugu cyababyaye, mukumva ko munafite inshingano zikomeye zo gukomeza guhangana n’abashaka kucyangiza, kugira ngo umutekano n’amahoro birambye bikomeze gusigasirwa dore ko ari mwe mbaraga igihugu gifite.”

Miss Mutesi Jolly yatanze ikiganiro ku rubyiruko
Miss Mutesi Jolly yatanze ikiganiro ku rubyiruko

Akomoza ku bikomeje kuba inzitizi kuri bamwe mu rubyiruko, Ishimwe Anne Joy yavuze ko hakwiye ubufatanye bw’inzego zose mu guhangana n’abacuruza ibiyobyabwenge n’abishora mu ngeso mbi.

Ati “Abishora mu biyobyabwenge bakomeje gusiga isura mbi urubyiruko, kandi usanga ahanini bateza umutekano mucye,haba mu miryango yabo n’igihugu muri rusange.”

Urubyiruko rutandukanye rurimo abanyeshuri rwitabiriye ibi biganiro
Urubyiruko rutandukanye rurimo abanyeshuri rwitabiriye ibi biganiro

Mutesi Jolly yibukije ko imyaka 24 ishize u Rwanda rwibohoye, iterambere rumaze kugeraho rukaba rurikesha uruhare rukomeye rw’urubyiruko.

Ati “Ni cyo gihe,kugira ngo urubyiruko bagenzi banjye turangwe n’amahitamo abereye igihugu cyacu kandi yubaka.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka