Gushyira amategeko mu ndimi nyinshi bituma atinda gusohoka - Me Evode

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bike bifite amategeko yanditse mu ndimi nyinshi.

Me Uwizeyimana Evode avuga ko kuba amategeko y'u Rwanda ari mu ndimi nyinshi, biri mu bitinza ikorwa ryayo
Me Uwizeyimana Evode avuga ko kuba amategeko y’u Rwanda ari mu ndimi nyinshi, biri mu bitinza ikorwa ryayo

Ibyo yabivuze kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2017,mu Nteko ishinga amategeko ubwo yari kumwe na Komisiyo ya Politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu, mu gikorwa cyo kwiga ku mushinga mushya w’amategeko ahana y’u Rwanda.

Ubusanzwe amategeko y’u Rwanda agaragara mu ndimi eshatu ari zo,Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza. Ibyo ngo ni imwe mu mpamvu zishobora gutuma igihe cyo kuyandika no kuyasohora kiba kirekire nk’uko Me Evode abivuga.

Yagize ati ” Ni ikintu cyumvikana, igihe bidutwara gushyira aya mategeko mu ndimi eshatu si gito ugereranije n’igihe bitwara abagira amategeko ari mu rurimi rumwe. Turi mu bihugu bifite amategeko agoye, kubera ko ari ibintu bifite icyo bipfana n’amateka yacu. Nta handi ndabona itegeko ryanditse mu ndimi eshatu.

Ugiye mu Burundi, amategeko yabo hafi ya yose yanditse mu Gifaransa, muri Uganda amategeko yabo yanditse mu Cyongereza, nta tegeko ryabo uzabona ryanditse mu Rugande. Biri mu bituma rero amategeko yacu atinda, kuko biba bisaba ko muri izo ndimi zose ahura neza.”

Me Evode akomeza avuga ko nubwo gushyira amategeko mu ndimi eshatu bitinza isohoka ryayo, byorohereza Abanyarwanda ndetse n’abasura u Rwanda kumenya amategeko, bikabafasha kumenya uburyo bw’imyitwarire.

Depite Alfred Rwasa ukuriye Komisiyo ya Politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu asanga kuba amategeko y’igihugu yanditse muri izo ndimi zose bifite imvano, ariko kandi akaba ari n’amahirwe ku Banyarwanda.

Ati” Impamvu yo ni amateka yaranze igihugu cyacu. Abanyarwanda babaye mu bihugu bitandukanye ndetse bamwe batazi neza Ikinyarwanda. Ibi bifasha abaturage bacu gusobanukirwa amategeko dukora bitabagoye, kuko utumva neza rumwe yumva urundi kandi murabizi, ururimi ni igikoresho, bibaye byiza Abanyarwanda bakamenya izi ndimi zose byaba akarusho.”

Ku ruhande rw’abaturage, na bo bemeza ko uburyo amategeko y’u Rwanda ari mu ndimi eshatu , bibafasha nk’uko bivugwa na Barigira Alphonse wo mu Karere ka Gasabo.

Yagize ati ”Biratworohera cyane kumenya amategeko, nonese ubwo niba i Bugande bayashyira mu Cyongereza, buri muturage arakizi n’utarageze mu ishuri? Kandi uko byagenda kose ntiwakumva ibintu ku kigero gikenewe nk’ibiri mu rurimi wavukiyemo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Barebye itegeko ryoroshya gatanya ntibareba ko hadutse ipfu zaburi munsi mubashakanye.

alias yanditse ku itariki ya: 1-12-2017  →  Musubize

Ibyamategeko byo murye mubireka bayahonyora uko bashaka no kuyahindagura uko bashaka

Aliass yanditse ku itariki ya: 1-12-2017  →  Musubize

Ahwii! Nari ngizengo Me Evode agiye kuzana amategeko yanditse mu rurimi rumwe dore ko nabonye atoroshye...

Kalisa yanditse ku itariki ya: 1-12-2017  →  Musubize

Ntakuntu amategeko yu Rwanda atakwandikwa my Kinyarwanda. Abanyarwanda barenze 90% bumva neza ikinyarwanda GUSA. So.....

Reference Gerard yanditse ku itariki ya: 1-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka