Gushimwa n’Umwamikazi w’u Bwongereza byamwongereye ingufu

Kellya Uwiragiye uhagarariye umuryango uharanira ko abatumva bagerwaho n’itangazamakuru rikoresha ururimi rw’amarenga “Media for Deaf Rwanda”, yizeye kugera kure mu buvugizi bwe nyuma y’igihembo yagenewe n’Umwamikazi w’u Bwongeleza.

Umwaka ushize, Kellya Uwiragiye yahawe igihembo na Madamu Jeannette Kagame kubera ibikorwa bifasha abaturage yakoze.
Umwaka ushize, Kellya Uwiragiye yahawe igihembo na Madamu Jeannette Kagame kubera ibikorwa bifasha abaturage yakoze.

Media For Deaf Rwanda, umuryango utari uwa Leta wiyemeje kugira impinduka mu mibereho ya bantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga no guharanira ko itangazamakuru ry’amashusho rikoresha ururimi ryabageraho byuzuye no ku igihe.

Uwiragiye uhagarariye uyu muryango ni umwe mu rubyiruko 60 rwo mu bihugu bivuga icyongereza (commonwealth) rwatoranijwe na Queen’s Young Leaders Programme, gahunda y’umwamikazi w’u Bwongereza Elisabeth, aho abashyikiriza igihembo cyiswe Queen’s Young Leaders Award bazirikana kandi banishimira ibyo uru rubyiruko ruba rwaragezeho.

Yasakaje ibikorwa by'umuryango ayoboye hirya no hino kugera mu rubyiruko.
Yasakaje ibikorwa by’umuryango ayoboye hirya no hino kugera mu rubyiruko.

Iki gihembo gihabwa urubyiruko rufite hagati y’imyaka 18 na 29 ruba rwaragaragaje imishinga ifitiye akamaro aho batuye.

Uwiragiye yagize ati "Ndishimye cyane cyane kuba naratoranijwe nka Queen’s Young Leader, iki gihembo kizamfasha nibuze mu gufasha abana bakiri bato mu bigendanye n’uburezi bwabo.”

Si ubwa mbere Media for Deaf Rwanda bakira ibihembo by’ishimwe kuko mu 2015 bakiriye igihembo cyiswe “Celebrating Young Rwandan Achievers (CYRWA Award), gitangwa na Madamu Jeannette Kagame binyuze mu Imbuto foundationna Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga bishimira urubyiruko rwakoze ibikorwa by’indashyikirwa.

Umuryango Media for Deaf Rwanda watangijwe biturutse ku igitabo gisoza amasomo ya kaminuza (Memoire) Uwiragiye yakoze, aho yibazaga uburyo itangazamakuru ryo mu Rwanda rikorana n’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga hibandwa ku itangazamakuru ry’amashusho nyuma yo kubona ko hari icyuho gihari.

Uwiragiye mu bikorwa bitandukanye.
Uwiragiye mu bikorwa bitandukanye.

Mu mwaka wa 2014 nibwo afatanije na mugenzi we Rangira Aime Frederic bahise batangiza uyu muryango mu mishinga yawo wibanda mu gukangurira no gushishikariza inzego zitandukanye muri gahunda zabo Kwibuka kongeramo abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Mu bikorwa by’uyu muryango bagiye babona imbogamizi zitandukanye abantu bafite ubumuga bwo kutumva bahura nazo. Bityo bakaba bagiye gukomeza gushaka ibisubizo.

Kuri ubu ngo barifuza kuba bagira impinduka atari mu itangazamakuru gusa ahubwo no mu buzima rusange nko gushyira imbaraga mu burezi bwa bana bato bafite ubumuga, batabasha kubona uririmi rw’amarenga mu myaka yo hasi nk’ururimi rwabo rw’ibanze.

Avuga ko kenshi usanga ababyeyi babo batabasha gushyikirana bikababera imbogamizi mu mikurire yabo, n’igihe bagize imyaka yo gutangira ishuli rimwe na rimwe ugasanga nta buryo buhari bwo kubafasha mu myigire.

Akaba ariyo mpamvu hakwifashisha uburyo bunoze binyuze mu mashusho haramutswe hahujwe imbaraga nabasanzwe bafite ibi bigo byita ku bana.

Ibikorwa byamenyekanye cyane byakozwe na Media for Deaf harimo ubukangurambaga bwiswe “Sign Your Name Campaign” ubwo abantu batandukanye yaba mu nzego z’ubuyobozi ndetse n’abandi basanzwe bazwi bitabiriye iki gikorwa.

Abakitabiriye batambukaga mu mashusho batanga ubutumwa mu rurimi rw’amarenga bashimangira ko ururimi rw’amarenga ari urwa buri wese rwahuza abafite ubumuga n’abatabufite mu gushyikirana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka