Gushaka kubyara ibitsina byombi bituma bataringaniza urubyaro

Gushaka kubyara abana b’ibitsina byombi ni imwe mu nzitizi ituma ababyeyi bo mu Karere ka Rwamagana bananirwa kuboneza urubyaro.

Bananirwa kuringaniza urubyaro kubera gushaka kubyara ibitsina byombi
Bananirwa kuringaniza urubyaro kubera gushaka kubyara ibitsina byombi

Mu buhamya butangwa n’ababyeyi batandukanye babyaye abana benshi bavuga ko babiterwaga no gushaka kubyara ibitsina byombi.

Bengingwa Rehema yabyaye imbyaro esheshatu (6) agishakisha kubyara umuhungu, avuga ko ku nshuro ya 6 aribwo yabyaye umuhungu abona guhagarika.

Ati “Nabyaye abana 5 bose ari abakobwa nakomeje guhanyanyaza nza kubona agahungu numva ndishimye ndetse mba mpagaritse gukomeza kubyara”.

Ibyo kujya kuboneza urubyaro Bengingwa ntabiteganya kuko ngo imiti yo kuruboneza yamunaniye.
Aha avuga ko ashobora kongera kubyara igihe atitabiriye kuboneza urubyaro kuko ataracura.

Uku kubyara abana benshi abihuriyeho n’umuryango wa Nyarwaya Janvier ufite abana 8 nabo bakaba barabyaye abakobwa 6 nyuma bagakomeza kubyara bashaka umuhungu.

Nyarwaya avuga ko impamvu baba bashaka kubyara umuhungu ngo bakurikiza umuco wa kera w’uko umuhungu asigara ku itongo ry’ababyeyi.

Bavuga ko kubyara abakobwa bisa nkaho ubyariye undi muryango kuko basiga ababyeyi bakajya gushaka abagabo mu yindi miryango.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab akunda kugaragariza inzego z’ubuyobozi iki kibazo kuko cyateye ubwiyongere bw’abaturage bagatura mu bucucike, aho abaturage bagera kuri 453 batuye kuri km2 imwe.

Mu guhangana n’iki kibazo ubuyobozi bw’akarere buvuga ko buzakomeza kwigisha abaturage ibyiza byo kuboneza urubyaro, binyuze mu mugoroba w’ababyeyi.

Ku babyeyi bagaragaza imbogamizi z’uko imiti bafata yabananiye bagirwa inama y’uko igihe uburyo bumwe butabaguye neza, bakwegera muganga akabahindurira kugirango babashe kubyara abo bashoboye kurera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka