Gusaba imbabazi si ubugwari ahubwo birakiza - Fidel Ndayisaba

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Fidel Ndayisaba asanga gusaba imbabazi bikwiye gufatwa nk’umuti ku babikora aho kubita ibigwari.

Fidel Ndayisaba mu kiganiro kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu karere ka Nyanza.
Fidel Ndayisaba mu kiganiro kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu karere ka Nyanza.

Fidel Ndayisaba yabitangaje mu kiganiro yagejeje ku bakozi b’Akarere ka Nyanza cyabaye kuri uyu wa kane tariki 2 Kamena 2016 kigamije kubasobanurira gahunda ya “Ndi Umunyarwanda.”

Ndayisaba yasobanuye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda, hari bamwe mu bafitanye isano n’abayigizemo uruhare usanga bitwa ibigwari ku bwo kuba baba basabye imbabazi.

Yagize ati “Umuco wo gusaba imbabazi si ubugwari ahubwo ni umuti ukiza ukomora imitima iba iremerewe n’icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.”

Fidel Ndayisaba yifashishije bimwe mu byo abahanga mu myitwarite ya muntu bavuga ku gusaba imbabazi, yavuze ko kuzitanga bemeje ko kuzitanga ari impano isumba izindi zose naho kubika inzika bikaba igihombo cya mbere mu buzima.

Ikiganiro cya Ndi umunyarwanda cyitabiriwe n'abakozi batandukanye bo mu Karere ka Nyanza.
Ikiganiro cya Ndi umunyarwanda cyitabiriwe n’abakozi batandukanye bo mu Karere ka Nyanza.

Emma Marie Bugingo, Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge mu kiganiro yatanze yagaragaje uburyo gahunda ya “Ndi umunyarwanda” ariyo nzira nziza yo kugeza Abanyarwanda ku bumwe n’ubwiyunge burambye.

Ati “Iyo umuntu yiyumvamo Ubunyarwanda ntaho aba agihuriye n’amoko yakoreshejwe mu Rwanda, agasenya ubumwe bwabo maze akabageza kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda itagomba gufatwa nk’ibiganiro gusa ahubwo igomba kuba ubuzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda, hagamijwe kutagira undi muntu n’umwe bemerera kubameneramo ngo abacemo amacakubiri.

Bamwe mu bitabiriye gahunda ya Ndi umunyarwanda bashimye ibyo imaze kugeza ku Banyarwanda cyane cyane ndetse nicyo abana bato bakibyiruka bayitegerejeho.

Mudahinyuka Narcisse, umuyobozi w’ikigo cy’ishuli ryisumbuye rya ESPANYA, yatanze inyunganizi muri icyo kiganiro, asaba ko abana bose babyiruka bagomba kwigishwa mu mashuli isomo ryo gukunda igihugu kugira ngo bakurane uwo muco.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka