Gusaba imbabazi kwa Kiliziya Gatulika ni indi ntambwe - CNLG

Imiryango IBUKA na CNLG, irashimira Kiliziya Gaturika imbabazi yasabye kubera uruhare bamwe mu bayoboke bayo bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

KiriziyaGatolika yasabye imbabazi kubera uruhare bamwe mu bayoboke bayo bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi
KiriziyaGatolika yasabye imbabazi kubera uruhare bamwe mu bayoboke bayo bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi

Binyujije mu itangazo ry’amapaji ane risinyweho n’Abepisikopi bose bo mu Rwanda, Kiliziya Gaturika yatangaje ko isabye imbabazi mu izina ry’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2016.

Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside mu Rwanda watangarije Kigali Today ko, bakiriye neza icyemezo cya Kiliziya Gaturika cyo gusaba imbabazi nyuma y’imyaka 22 Jenoside ibaye.

Perezida wa Ibuka Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, avuga ko Ibuka yakomeje kuganira n’inzego zitandukanye za Kiliziya, none hakaba hatewe intambwe ikomeye n’ubwo byatinze, hakaba hari byinshi bigiye guhinduka.

Hari inzira eshatu zafungutse mu gusaba imbabazi

Prof. Dusingizemungu avuga ko inzira ya mbere ifungutse ari iy’ubutabera, kuko hari abihaye Imana bakingirwaga ikibaba kuko bumvaga ko barinzwe no kuba na Kiliziya ubwayo idasaba imbabazi.

Perezida wa Ibuka Jean Pierre Dusingizemungu
Perezida wa Ibuka Jean Pierre Dusingizemungu

Inzira ya kabiri ngo ni uguhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi, kuko iri tangazo rizafasha kugeza ku rwego rw’isi gukoma mu nkokora abahakana bakanapfobya Jenoside.

Agira ati, “Ubu butumwa ntibugarukire aha, turasaba ko Kiliziya Gaturika ko irishyira mu ndimi nyinshi zishoboka kugira ngo n’abandi bamenye ko itakibakingiye ikibaba”.

Inzira ya gatatu ifunguwe ni uko Kiliziya Gaturika izagira uruhare mu gufasha Leta kwita ku guhangana n’ingaruka za Jenoside yumva neza agaciro kazo, kandi igakomeza kugirana ibiganiro byiza n’imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu.

Ibuka isanga abakingirwaga ikibaba bagiye kujya ahagaragara kuko Kiliziya Gaturika yari itaragaragaza aho ihagaze, ariko igihe kikaba kigeze ngo ukuri kujye ahagaragara.

Hakwiye kujyaho ibihano ku bagihembera ingengabitekerezo

Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr. Jean Damascene Bizimana, ashima kuba bwa mbere Kiliziya Gaturika iteye intambwe yo gusaba imbabazi.

Avuga ko ariko ko abayoboke bayo bakinangira gusaba imbabazi bakwisubiraho.

Umunyamabanga wa Komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside- CNLG), Dr. Jean Damascene Bizimana
Umunyamabanga wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside- CNLG), Dr. Jean Damascene Bizimana

Ku bayoboke ba Kiliziya Gaturika, ngo hakwiye guterwa indi ntambwe yo gufatira ibihano bijyanye n’amategeko ya Kiliziya igihe hagaragaye abakikomeraho, byaba ngombwa hakanakoreshwa amategeko ya Leta.

Ati “No mu bihayimana harimo abahembera Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Muzi nk’umuyobozi w’ikinyamakuru ‘le Profete.fr’, ni umupadiri, hari Tomasi Nahimana na ba Murengerantwari bafite amashyaka ya Politiki kandi nyamara agaragara nk’ahembera amacakubiri, niba batihannye hagakwiye kugira igikorwa”.

Umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba n’umuyobozi w’Inama nkuru y’abepisikopi mu Rwanda Musenyeri Rukamba Philippe, avuga ko atari ubwa mbere Kiliziya gaturika isaba imbabazi ku ruhare rw’abayoboke bayo bagize uruhare muri jenoside.

Avuga ko no mu mwaka wa 2000 Kiriziya yazisabye.

Kiliziya Gaturika ntizasimbura Leta mu gukurikirana abanyabyaha

Ku bijyanye no kuba CNLG isaba ko abakomeje guhembera amacakubiri bafatirwa ibihano byaba ibya Kiliziya cyangwa biteganywa n’amategeko ya Leta, Kiliziya Gaturika ngo ntizasimbura Leta mu kubahana kuko ari yo bireba.

Musenyeri Rukamba Philippe
Musenyeri Rukamba Philippe

Musenyeri Rukamba Philippe avuga ko abihayimana bagiye bakurikiranwa na Leta ari uko biri mu nshingano zayo, kandi ko n’abandi byagaragara ko bica amategeko yazakomeza kubakurikirana.

Yagize ati, “Abihayimana benshi barahanwe kubera uruhare bagize muri Jenoside, ntabwo tuzasimbura Leta kuko ni yo ihana kandi hari ingero z’abihayimana bahanwe barimo na Musenyeri”.

Ku bijyanye n’ikinyamakuru ‘le Profete.fr’, Musenyeri Rukamba avuga ko Kiliziya Gatulika yitandukanyije nawe kuva agitangira gukoresha kiriya kinyamakuru.

Avuga ko kandi Diyosezi ya Cyangugu aturukamo yamuhagaritse ku mugaragaro, ubu akaba ari umuntu wigenga iyo ari mu mahanga.

Ati, “Ntawe tuzakingira ikibaba, abagikeka ko Kiliziya izabahishira bamenye ko twitandukanyije na bo. Aabakirisitu bacu bamenye ko twitandukanyije n’ivangura iryo ari ryo ryose”.

Nta gitutu cyashyizwe kuri Kiliziya ngo isabe imbabazi

Musenyeri Rukamba, avuga ko n’ubwo habayeho ibiganiro igihe kirekire n’inzego zitandukanye za Leta n’iziharanira inyungu z’abacitse ku icumu, ku ruhare abayoboke bayo bagize muri Jenoside, nta gitutu yashyizweho ngo isabe imbabazi.

Ati “Hari benshi bajyaga bibaza ngo ese Kiliziya Gaturika ihagaze he, ariko gusaba imbabazi twumva bihuye n’ubutumwa bwacu kubivuga, sinavuga ko ari igitutu kuko natwe byatumye tugenda gahoro gahoro dusobanura aho turi”

Padiri Thomas Nahimana umwe mu batangije ikinyamakuru 'le prophete.fr'
Padiri Thomas Nahimana umwe mu batangije ikinyamakuru ’le prophete.fr’

Musenyeri Rukamba avuga ko ikibazo cya Jenoside yakorewe abatutsi ari icy’u Rwanda n’Abanyarwanda kuko nta dini na rimwe mu Rwanda ryavuga ko abayoboke baryo batishe.

Avuga kandi ko abavuga ko Kiliziya ari yo yateguye Jenoside, ibyo ari ibintu rimwe na rimwe bigomba kuva mu bantu biganiriweho n’abandika amateka y’igihugu.

Akomeza avuga ko isura nshya ya Kiliziya Gaturika ari uko nta macakubiri, nta vangura na rimwe yemera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndishimye cyene kuba. idini Gatulika ryemeye. gusaba imbabazi

Majyambere francois yanditse ku itariki ya: 21-11-2016  →  Musubize

Kiriziya nk’umuryango mugari isabye imbabazi, ngaho rero n’abayoboke ubwabo nibatere intambwe basabe imbabazi abo bahemukiye haba mu bikorwa cyangwa mu magambo.
Iyi ntambwe n’iyo gushima

jojori yanditse ku itariki ya: 21-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka