Gukunda gusoma ni ryo pfundo ryo kwiyubaka kw’Abanyarwanda

Urubyiruko rugize umuryango ’Never Again’ Rwanda ruvuga ko nta mahoro Abanyarwanda bashobora kugira mu gihe baba badakunze gusoma.

Urubyiruko rwa Never Again Rwanda rwizihiza umunsi mpuzamahanga w'amahoro
Urubyiruko rwa Never Again Rwanda rwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro

Never Again yahuje urubyiruko rurenga 100 ruturutse mu nzego z’Igihugu zitandukanye kuri uyu wa gatandatu, bakaba bizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko mu kubaka amahoro.

Gukunda gusoma ngo ni rwo rufunguzo rwafasha urubyiruko kwirinda ibishuko n’abashukanyi, ndetse no kunguka ibitekerezo bizafasha kubona imirimo.

Umuyobozi wa Never Again Rwanda, Dr Joseph Nkurunziza avuga ko ubuhezanguni n’ubwiyahuzi buterwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bakaba ngo babona abayoboke benshi bava mu miryango itajijutse.

Yagize ati" Nta kindi cyarwanya iyo ngengabitekerezo uretse gusoma.Gusoma ni nko kurya, nta kintu wakora ushonje; namwe rero ntabwo mwakubaka amahoro mudasoma".

Dr. Nkurunziza avuga ko gukunda gusoma bizafasha urubyiruko kubona imirimo rwakora, ndetse ngo rwanabibyaza umusaruro nk’uko benshi mu batojwe na Never Again babigezeho.

Ati"Barakora ibikorwa biharanira amahoro ariko banihangira imirimo. Ubu hari abamaze gushinga ibigo byigisha abana bato mu kiburamwaka, ariko hari n’abanditsi n’abacuruzi".

Igishoro uru rubyiruko ngo rugikura mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwanditsi, kwigisha abantu guhindura imyumvire, kuvuga mu ruhamen’ibindi.

Bamwe mu rubyiruko rwa Never Again Rwanda bageze ku bikorwa by'indashyikirwa, barigisha bagenzi babo
Bamwe mu rubyiruko rwa Never Again Rwanda bageze ku bikorwa by’indashyikirwa, barigisha bagenzi babo

Dominique Uwase Alonga w’imyaka 26 ubu afite umuryango witwa "Imagine we Rwanda", uhuriwemo n’abanditsi b’ibitabo birata ibyiza by’Abanyafurika muri rusange, akaba avuga ko bamaze kugurisha ibitabo birenga 2,500 mu myaka ibiri bamaze.

Uwase ati"Bitewe no kudasoma k’urubyiruko, igihe Jenoside yakorwaga nta n’umwe wabajije ngo ’kuki?’ Ndagira ngo Abanyafurika cyangwa Abanyarwanda by’umwihariko, batangire bandike amakuru yabo".

"Iyo umuntu afashe isuka ajya guhinga, abanyaBurayi na Amerika bagira bati ’dore uriya mukene’, ariko jye ngomba kwandika ngira nti ’dore uriya mukozi".

Umuryango ’Never Again’ w’Urubyiruko ruharanira amahoro no kurwanya icyatuma Jenoside yongera kuba, uvuga ko urimo gufasha abagera ku bihumbi birindwi babarizwa mu turere 22 tw’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka