Gukata cyangwa gufatira umushahara w’umukozi ni amakosa

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) ivuga ko bitemewe gufatira cyangwa gukata umushahara w’umukozi mu gihe yakoze amakosa mu kazi.

Nkundabakura Karima umugenzuzi mukuru w'umurimo muri MIFOTRA avuga ko umushahara w'umuntu ari ndakorwaho
Nkundabakura Karima umugenzuzi mukuru w’umurimo muri MIFOTRA avuga ko umushahara w’umuntu ari ndakorwaho

Nkundabakura Karima Java, umugenzuzi mukuru w’umurimo muri MIFOTRA avuga ko umushahara w’umukozi ari ari ndakorwaho.

Akomeza avuga ko abakoresha bafatira umushahara wose cyangwa igice cyawo ku bakozi bakoze amakosa cyangwa bagize ibikoresho bangiza mu kazi. Ibyo ngo bikunze kugaragara mu bakoresha bigenga.

Agira ati "Cyane nko mu mahoteli n’utubari ibi bibazo bikunze kumvikanamo, ngo umukozi niba amennye ikirahure, shebuja we agakata agaciro kacyo ku mushahara kandi nyamara ntibyemewe na gato kuko umushahara w’umuntu ni ndakorwaho.

Niba koko umukozi akoze ikosa cyangwa akaba yangije ibikoresho nkana, we n’umukoresha bagomba kubiganiraho bakurikije n’amasezerano bagiranye.

Niyo habayemo kuriha ibyangiritse, uwabyangije niwe wemera kuzafata amafaranga ye akariha, hatabayeho kuyafatira.ʺ

Umukozi wo muri Hoteli imwe yo mu mujyi wa Karongi, utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko gukatwa umushahara yari aziko ari nk’ihame.

Agira ati ʺIbyo twe tuzi ko ari nk’ihame, umennye ikirahure cyangwa icupa agomba guhembwa havuyeho ay’ibyangiritse kandi si hano iwacu gusa n’ahandi abaseriveri bakunze gukatwa umushahara.ʺ

Mugenzi we agira ati ʺNubwo umuntu yamenya ko itegeko ritemerera umukoresha gukata umushahara w’umukozi we ku ngufu, biragoye kubyigobotora kuko usanga nutera hejuru, azakwirukana kandi ako kazi ugakeneye, ugatuza.ʺ

Abakoresha mu nzego zitandukanye n'abahagarariye abakozi bo mu Karere ka Karongi bavuga ko bikwiye ko umukoresha agirana amasezerano n'umukozi
Abakoresha mu nzego zitandukanye n’abahagarariye abakozi bo mu Karere ka Karongi bavuga ko bikwiye ko umukoresha agirana amasezerano n’umukozi

Kudasobanukirwa amategeko agenga umurimo haba ku ruhande rw’abakoresha n’abakozi ngo niyo nyirabayazana w’iki kibazo; nk’uko Yambabariye Theophile ufite akabari abisobanura.

Agira ati ʺTubyumva henshi, ariko biterwa no kutamenya amategeko, abakozi ntibamenye uburengenzira bwabo ngo babanze kumvikane na ba shebuja ku masezerano azabagenga.

Ariko n’abakoresha bakamenye ko gukoresha utagira masezerano bitemewe.ʺ

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Abakozi tutigerera ibukuru twaragowepe! natwe abakozi twakoreye umushinga Warldvision munkambi yimunzi zabanye congo iherereye mukarere kagisagara mumurenge wa Mugombwa twakoranye imyaka ibiri 2 yose baratwimye amasezerano birangira batwirukanye. uko bwacyaga niko bagabanyaga umushahara. ubona niyo baduha imperekeza muzatubarize aho twakurikiranira akarengane twagiriwe Murakoze!!

alias yanditse ku itariki ya: 29-06-2018  →  Musubize

Muri private biracika. Bikorera uko bishakiye.ugirango Bari mu gahugu kabo.

Damas yanditse ku itariki ya: 19-05-2018  →  Musubize

Ntabwo bizoroha,ariko sinjya bumva ko muri buri karere hari ushinzwe imirimo n’abakozi(Directeur du Travailed)niba akihaba amara iki?niwe wakagombye kwitabazwa mbere muri ibi kibazo by’abakozi n’abakoresha,nkuko mu nzego z’inkiko bashyizeho ba Maji mu karere kugirango bitabazwe mu rwego rw’amategeko.Ikibazo cyo gukatwa umushahara ni rusange,ariko umuntu uzi amategeko,akaba ari n’umukoresha ushyira mu gaciro,ntiyakagombye kwihutira gukatwa agashahara k’umukozi,dore ko kaba ari n’intica ntikize.Ni ubugome rwose n’akarengane.

Nepo yanditse ku itariki ya: 10-05-2018  →  Musubize

mwareka niki muzajye kureba umugabo witwa murego akorera iremere disikavari ninyamirambo nagisimenti dejangishoni nanyarutarama keyi karabu ntashobora kuguhemba iyo usakuje ahita akwirukana ngontaho wamurega nkajye yaranyirukanye anyambuye ibihumbi 252.500
frw nagiye kumurenge ngontibamushobora yanyirukanye ntakosa nakoze nuko namwishyuje narimukoreye umwaka nukwezi1 munfashe muntabare ubungiye kuba mayibobo nyirinzu mbamo yanfatiriye kuva kurukweto kubera ko ntishyuye inzu bitewe nokudahembwa muntabare yagiye ankata ibihumbi 40.000frw buri kwezi ambeshyako yishyura kesosiyare na reveni umusoro bita teperi ariko mugihe cyumwaka ntanijana yatanze hose mutabare dore ngerayo ngiye kwishyuza agahamagara polisi yo murigare ya remera bakanyambika ipingo akabaha inzoga kugirango bapahamure munfashe niba byashoboka ndabasabye murakoze

emyy yanditse ku itariki ya: 31-03-2018  →  Musubize

birakomeye kubakora mubigo byigenga gukurikiza itegeko rigenga umurimo

alias yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

IBYO MUBIVUGA NKABARI MUMIGI MUZAGERE MUCYARO ABANTU BARASHIZE

MUSABYIMANA PASCAL yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

Ariko ibi muba mwanditse,muba mugirango tubivugeho iki? ubu c MWe ubwanyu ni ukuvugako mutaziko abakozi yewe baba leta bajya bakurwaho FRS? akarere, karabikubwira ko ugomba gutanga FRS runaka, kndi ntakindi wakongeraho. mbibutse ingero c? reka mbireke name murabizi.
ubu aho ndi ho bategetse FRS buri mukozi agomba gukatwa kumushahara, kndi akayasinyira. ntawakuganirije ntaki, ngo ni ayo kwishyura Mutuelle ngo Akarere kagere kumuhigo. Mana we............

Alias yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

Muze Munganda Zimigati Tubagezeho Ukoturengana

Nzeyimana yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

Munganda Zikora Imigati Twaragowe Dukatwa Burimunsi Byabaye Nkihame

Nzeyimana yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

NKUNDABAKURA ARAVUGA UKURI NKO MUNGANDA CYANGWA MUNGO USANGA ABAKOZI BARAGOWE PEEEE?

MUKAGASANA yanditse ku itariki ya: 22-11-2016  →  Musubize

Si mubigo byigenga gusa kuko n’abakorera leta hari aho bakatwa amafaranga adasobanutse. Urugero muri Nyabihu umwarimu ukatwa make buri kwezi ni 1600f kandi ntibizabatangaze mugihe kiri imbere bakaswe 20% kumushahara ngo yo kubaka icyumba kimwe mumudugudu w’icyitegerezo!

alias yanditse ku itariki ya: 22-11-2016  →  Musubize

BIGERA KU BAKOZI BO MU RUGO HO BIKARENGA. NI GUTE WAKOZA IBIRAHURI N’AMATASI BYA BURI KANYA ARI NAKO BAGUHAMAGARA BAGUTUMAGIZA, MAZE WACIKWA UKAMENA KIMWE BAKABA BARAGUKASE!

NSENGA yanditse ku itariki ya: 22-11-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka