Guhindura Afurika bijyana no guhindura imitekerereze y’abaturage–Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yibukije abayobozi ba Afurika ko guhindura Afurika kwiza bigomba kujyana no gushyiraho uburyo buha abaturage imitekerereze ishaka ibisubizo.

Perezida Kagame avuga Ijambo mu nama ya Transform Africa
Perezida Kagame avuga Ijambo mu nama ya Transform Africa

Perezida Paul Kagame yibukije abayobozi ba Afurika ko guhindura Afurika kwiza bigomba kujyana no gushyiraho uburyo buha abaturage imitekerereze ishaka ibisubizo.

Ibihugu 18 bya Afurika byatangiye urugendo rwo guhindura Afurika, umugabane ugendera ku miyoborere n’imitangire ya serivisi byifashisha ikoranabuhanga.

Iyo gahunda ni yo ibyo bihugu birimo n’u Rwanda byise "Smart Africa Alliance".

Ni n’aho byahereye bitegura inama yiswe "Transform Africa summit", u Rwanda rwakiriye kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 10 kugera 12 Gicurasi 2017.

Perezida kagame n'abandi bayobozi batandukanye
Perezida kagame n’abandi bayobozi batandukanye

Perezida Kagame wayifunguye ku mugaragaro, yavuze ko guhindura Afurika bikenewe bigomba guhera mu myumvire y’abaturage.

Yagize ati "Guhindura Afurika bivuze guhindura Abanyafurika ukabaha ububasha n’ubushobozi bwo gukemura ibibazo n’ubushobozi bwo guhanga."

Yabivuze ashingiye ku mibare igaragaza ko muri Afurika abakoresha internet batarenze 20% ugereranyije n’icyerekezo cyo kugera kuri 50% ubuyobozi bwari bwihaye.

Perezida Kagame yavuze ko kugirango icyo cyerekezo kigerweho hagomba kubahirizwa ihame ry’uko tekinoloji igera kuri bose aho kugera kuri bamwe.

Perezida Kagame yanakomoje ku mpamvu nyamukuru insanganyamatsiko yagizwe "Smart Cities, asobanura ko Afurika ifite imijyi yihuta mu iterambere kuruta ahandi ku isi.

Ati "Mu gihe abakobwa n’abagore bakiri inyuma mu ikoreshwa rya tekinoliji ntaho tugana.

Gukwirakwiza tekinoloji kandi bigomba kugera kuri bose nta kurobanura abakene cyangwa abakire no mu mijyi cyangwa mu byaro.

Iyi nama yitabiriwe n'abantu baturutse muri Afurika ndetse no ku yindi migabane
Iyi nama yitabiriwe n’abantu baturutse muri Afurika ndetse no ku yindi migabane

Jared Cohon umwarimu muri Kaminuza ya Carnegie Mellon, yavuze ko kimwe mu byakwihutisha iterambere ry’imijyi mu ikoranabuhanga "Smart Cities" ari uko leta zaha urubuga za kaminuza no kugira imikoranire ya hafi nazo.

Phumzile Mlambo-Ngcuka umuyobozi wa UN Women we yifuje ko abagore baba mu byaro bakangurirwa kandi bagahabwa uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga.

Ibiganiro biri kuganirwa biri gukora ku mitima ya benshi
Ibiganiro biri kuganirwa biri gukora ku mitima ya benshi

Amafoto menshi hano

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka