Guhabwa umwanya bagatanga ibyifuzo bibereka ko bafite ubwisanzure

Abana bitabiriye inama nkuru y’igihugu y’abana, barashima ko igihugu kibatekereza ndetse kikabaha umwanya wo kugaragaza ibyifuzo n’ibibazo bahura nabyo.

Inama yitabiriwe n'abana 488 baturutse mu turere twose tw'u Rwanda
Inama yitabiriwe n’abana 488 baturutse mu turere twose tw’u Rwanda

Ibi babitangaje muri iyi nama yatangijwe kuri uyu wakane tariki 08 2016.

Semikondo Olivier, umwana waje ahagarariye bagenzi be bo mu nkambi ya Nyabiheke mu karere ka Gatsibo, ngo yishimiye kuba yitabiriye iyi nama.

Yagize ati “Nshimishijwe cyane n’uko natwe mu nkambi twitabiriye bwa mbere iyi nama y’abana, bingaragarije ko natwe twisanzuye mu gihugu”.

Abana baririmba
Abana baririmba

Uwamahoro Aline, waturutse mu karere ka Nyarugenge, yashimishijwe n’uko yabonye aho avugira ibibazo abana bagenzi be bahura na byo.

Ati “Kuba mbashije guhagarara imbere y’abayobozi n’abana bagenzi banjye baturutse mu gihugu cyose, ni intambwe ikomeye, byandenze.

Ibibazo bikunze kugaragara ni abana bagihohoterwa, ababura ubushobozi bwo kwiga, ababyeyi batita ku burere bw’abana babo bigatuma bajya mu mihanda”.

Abayobozibanyuranye bitabiriye iyi nama
Abayobozibanyuranye bitabiriye iyi nama

Iyi nama yitabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu, inzego z’umutekano, bamwe mu babyeyi ndetse n’abafatanyabikorwa mu bijyanye no kurinda no kurengera umwana.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Hon Donatilla Mukabalisa yasabye abana kutitesha amahirwe aturuka ku cyizere igihugu kibafitiye, ahubwo bakayabyaza umusaruro.

Ati“Ibi biganiro bigaragaza ko mufite uburenganzira n’umbwisanzure bwo gutanga ibitekerezo byanyu nk’abayobozi b’igihugu b’ejo hazaza.

Bamwe mu bitabiriye inama
Bamwe mu bitabiriye inama

Ayo mahirwe mufite y’uko u Rwanda rubitayeho ntimuyiteshe, bizatuma mugira icyizere n’intego bisobanutse bizabageza ku nzozi mufite”.

Iyi nama yasojwe hasomwa imyanzuro 18, yibanze ku byo ababyeyi n’abayobozi basabwa gukora kugira ngo abana bakomeze bagire imibereho myiza.

Imwe muri iyi myanzuro kandi isaba inzego z’umutekano, iz’ubutabera n’iz’ubuyobozi muri rusange, gukumira ikibazo cy’abangavu baterwa inda, no guhana bihanukiriye abazibatera kuko mu bibazo aba bana bagaragaje cyavuzwe kenshi.

Abana n'abayobozi mu ifoto y'urwibutso
Abana n’abayobozi mu ifoto y’urwibutso

Hari umwanzuro kandi usabira ibihano ababyeyi batita ku burere bw’abana babo bigatuma baba inzererezi.

Insanganyamatsiko yayo yagiraga iti “Uburere buboneye, umusingi w’umuco”.

Nyuma y’iyi nama abana berekeje kuri stade ya Remera aho bari buganirizwe ku biranga umuco w’Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka