Guha abana umwanya mu itegurwa ry’ingengo y’imari ni uburenganzira bwabo

Umuryango wita ku bana (Save The Children), uvuga ko guha abana umwanya mu itegurwa ry’ingengo y’imari ari uburenganzira bwabo bigatuma nta bibareba byibagirana.

Abana bafite uburenganzira ku itegurwa ry'ingengo y'imari
Abana bafite uburenganzira ku itegurwa ry’ingengo y’imari

Byavugiwe mu nama yateguwe n’uyu muryango, igahuza imiryango n’ibigo bitandukanye, byaba ibya Leta n’ibyigenga byita ku burenganzira bw’umwana, kuri uyu wa 27 Mata 2017.

Iyi nama ikaba igamije kureba uko ibigenerwa umwana birimo n’itegurwa ry’ingengo y’imari ku nzego zose z’igihugu yabigiramo uruhare kuko ari ukubahiriza uburenganzira bwe.

Caroline Dusabe wari uhagarariye ihuriro ry’imiryango yigenga yita ku burezi, avuga ko ari ngombwa guha urubuga umwana agatanga ibitekerezo bye.

Yagize ati “Abana bafite ijwi kandi bashoboye kuvuga ibyo bakeneye. Ni ngombwa rero kubaha umwanya mu bintu bikomeye nk’ingengo y’imari y’igihugu, bakagira ibyo bongeraho mu byo bakeneye bityo ntihagire ibyibagirana, ni n’uburyo bwo kubahiriza uburenganzira bwabo”.

Akomeza avuga ko umuco uri mu bantu bakuru wo guhora batekerereza abana wahinduka bityo na bo bakavuga ibyabo bisanzuye.

Umwe mu bana bo mu Karere ka Rutsiro avuga ko, aho ibi byatangiye gushyirwa mu bikorwa, yishimiye ko igitekerezo yatanze cyemewe.

Ati “Umwaka ushize twaganiriye n’ushinzwe igenamigambi mu karere, tumugezaho ibyifuzo byacu.

Jyewe nasabye ko ikibuga twakiniragaho cyatunganywa kuko cyari cyarangiritse cyane none byashyizwe mu ngengo y’imari y’umwaka utaha”.

Sibomana Marcel ushinzwe guteza imbere uburenganzira bw'umwana muri Save The Children
Sibomana Marcel ushinzwe guteza imbere uburenganzira bw’umwana muri Save The Children

Sibomana Marcel, umukozi ushinzwe guteza imbere uburenganzira bw’umwana muri Save The Children, avuga ko kwita ku bana ari ugutegura ejo heza h’igihugu.
Ati“Ni abana uyu munsi, ariko ejo ni bo bazaba bakemura ibibazo by’igihugu n’iby’isi muri rusange.”

Akomeza avuga ko Save The Children izakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo uruhare rw’umwana mu igenamigambi ruzamuke kandi ngo icyizere kirahari kuko u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza bwita ku byiciro byose by’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka