Gufata ubwishingizi ntibisaba kuba uri mu gihugu cy’ibibazo-ATI

Ikigo cy’ubwishingizi cy’ibihugu by’Afurika birimo u Rwanda, ATI, kiraburira abikorera kuba maso, bakitabira kukiguramo ubwishingizi bwanabahesha igishoro.

Ministiri w'Intebe, Anastase Murekezi atangiza Inama rusange ya ATI ya 16 kuri uyu wa gatatu.
Ministiri w’Intebe, Anastase Murekezi atangiza Inama rusange ya ATI ya 16 kuri uyu wa gatatu.

Ikigo ATI cyashyizweho mu rwego rwo kwishingira abashoramari kabone nubwo baba bari mu gihugu gifite ibyago bishingiye kuri politiki, ubuhunzi, imvururu n’ubushimusi ndetse n’abaguze cyangwa bagurishije impapuro mpeshwamwenda(bonds).

Iki kigo ngo cyafashije ibihugu bikigize mu mwaka ushize, mu kwishyura ubwishingizi bungana na miliyari 1.7 z’amadolari ya Amerika($), harimo miliyoni 110 $ yatanzwe ku Rwanda mu mishinga y’ibikorwa remezo by’itumanaho, gutwara abantu n’ibintu, ingufu na servisi z’imari.

Perezida w’Inama rusange ya ATI, akaba na Ministiri w’Imari Wungurije wa Zambia, Christopher Mvunga; yasabye abashoramari ba buri gihugu cy’ikinyamuryango kwitabira gufata ubwishingizi muri ATI, kugira ngo babashe guhabwa inguzanyo mu gishoro kingana n’andi miliyari 1.7 z’amadolari($) icyo kigo kibitse.

Ministiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi, watangije inama rusange ya ATI, avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yishimira uruhare rw’icyo kigo mu kuzamura ubucuruzi hagati y’Abanyafurika ubwabo no mu iterambere ry’akarere.

Akomeza avuga ko nubwo ari uko bimeze, abanyamuryango bose ndetse n’Afurika muri rusange, bugarijwe n’ibibazo by’ubukungu, politiki no kubura umutekano; aho ngo bibangamiye kuza kw’ishoramara rishya mu bihugu bigize ATI.

Ministiri Murekezi yakomeje agira ati “Ibi bizatuma duhura n’imbogamizi zo kutazamuka k’ubukungu bwacu mu gihe kitari icya kera. Kk’ibihugu bya Afurika bishingira iterambere ku bikorera, tugomba gufata ingamba zihamye zo guhangana n’ibibazo by’ubukungu bituruka hanze y’uyu mugabane; harimo kongera ubwishingizi bw’ibikorerwa iwacu”.

Abayobozi mu bihugu bigize ATI hamwe n'ibyifuza kujyamo, bahuriye mu nama rusange y'umunsi umwe i Kigali.
Abayobozi mu bihugu bigize ATI hamwe n’ibyifuza kujyamo, bahuriye mu nama rusange y’umunsi umwe i Kigali.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete yavuze ko Leta irimo gukangurira abahinzi gusaba ubwishingizi, kugira ngo bongere umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga.

Amb Gatete yagize ati ”Turashaka kongera ibyoherezwa hanze birimo ibikomoka ku buhinzi; kugira ngo umuntu ushaka inguzanyo yo guteza imbere ubuhinzi bwe ayibone, bisaba kuba yarafashe ubwishingizi; turasaba abahinzi n’abandi bacuruzi kugira ‘assurance”.

U Rwanda ruvuga ko abashoramari barwo bamaze kwishyurirwa ubwishingizi bungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 332 Rwf mu myaka irindwi ishize; aya akaba aruta kure cyane igishoro cya miliyari 6.8 Rwf rwatanze yo gushinga ATI muri 2001.

Ku bihugu 10 bigize ATI ari byo u Rwanda, Benin, Burundi, Kongo Kinshasa, Kenya, Madagascar, Malawi, Tanzania, Uganda na Zambia; ibindi bihugu birimo Ethiopia, Zimbabwe, Cote d’Ivoire, Ghana, Sudan, Senegal, Burkina Faso, Mali na Cameroun nabyo ngo biri mu myiteguro yo gusanga ibindi bigize ATI.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka