Gitifu w’Akarere ka Nyagatare yatawe muri yombi (Ivuguruye)

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare Mugabo Alex n’ushinzwe amasoko Kayitare Fred bari mu maboko ya Polisi y’igihugu bazira guha isoko utabikwiye.

Gitifu w'Akarere ka Nyagatare ari mu maboko ya Polisi y'igihugu
Gitifu w’Akarere ka Nyagatare ari mu maboko ya Polisi y’igihugu

Abo bagabo batawe muri yombi ku gicamunsi cyo ku wa gatatu tariki ya 06 Nzeli 2017, bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare.

Iryo soko batanze mu buryo bunyuranije n’amategeko ni iryo kubaka umuhanda Nyagatare-Rwempasha-Kizinga utararangira ku giciro cya miliyari imwe, miliyoni 157, n’ibihumbi 951 na 600RWF, ryahawe Kompanyi yitwa GECOTRA Company Ltd.

Iyo Kompanyi ni iy’uwitwa witwa Gatete Clement. Uyu ariko yari afite indi Kompanyi yitwa CLECO Investment, yaje kubuzwa gupiganirwa amasoko ya Leta kugera mu mwaka wa 2020 kubera imikorere mibi.

Gatete yahise ahindurira izina iyo Kompanyi ayita GECOTRA Company Ltd, ihagararirwa n’ushinzwe imicungire yayo maze ihabwa isoko ryo gukora uwo muhanda.

Mu ihererekanyabubasha hagati ya Dr. Alexis Nzahabwanimana na Jean de Dieu Uwihanganye wamusimbuye ku mwanya w’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa-remezo ushinzwe ubwikorezi, Minisitiri Musoni James yagarutse kuri uyu muhanda wa Nyagatare- Rwempasha- Kizinga.

Yagize ati “Ibyo umukuru w’igihugu yavuze ni byo hari ibyabaye Nyagatare, aho abantu bakoraga umuhanda za Rwempasha rwiyemezamirimo wakoraga ako kazi atari ari ku rutonde rw’abamerewe gukora ako kazi.”

Yakomeje avuga ko uretse kuba Kompanyi yakoze uwo muhanda itemerewe gupiganirwa amasoko ya Leta ngo yanakoze uwo muhanda ikora muto ugereranije n’ibipimo byari biteganijwe.

Ingingo ya 629 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha igika cya 2, iteganya ko umuntu wese uha cyangwa utanga umwanzuro wo guha isoko uwahejwe mu masoko ya Leta,ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri.

Atanga kandi ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500RWf kugeza kuri miliyoni ebyiri 2RWF cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Umuyobozi utegeka uwo ayobora gukora kimwe mu bimaze kuvugwa muri iyi ngingo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu 500RWf kugeza kuri miliyoni ebyiri 2RWF.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Ariko nanjy niba uko byanditse ariko byagenze abo bafunzwe bazatsinda mi buryo bworoshye kuko société uri kuri Black list siyo yahawe isoko naho ingano y’umuhanda niba idahuye nibiri muli cahier de charges kandi nta zindi mpapuro zisobanura impamvu yabyo ubwo birafata Rwiyemezamirimo, abashinzwe surveillance n’abakozi b’akarere bashinzwe kuwukurikirana kuko haba harabaye amakosa.

Lambert yanditse ku itariki ya: 7-09-2017  →  Musubize

mbega nago ruswa izacika pe muzaze murebe umuhanda was gakenke janja nawo nago wujuje ibipimo baribateganyije kandi barawishe pe

muvandimwe yanditse ku itariki ya: 7-09-2017  →  Musubize

Umuhanda wa Nyagatare Kizinga ufite supervisor?. None se kuki atabazwa impamvu bubaka muto kandi ibipimo bihari?. Mbese GITIFU W’’AKARERE ka NYAGATARE na Procurement officer wako nibo batanze isoko gusa? Tender committee yo se ntacyo ibazwa?

Barajiginwa Moses yanditse ku itariki ya: 7-09-2017  →  Musubize

CLECO niyo yari mubihano kandi yanditseho Gatete ariko GECOTRA nabihano yaririmo kandi yanditseho undi utari Gatete ubwose icyaha bafite nikihe? Ubuso bwumuhanda bugenzurwa na Supervisors ndetse na Engineers bityo abafunze bazatsinda.

Ntambara yanditse ku itariki ya: 7-09-2017  →  Musubize

ndabona rwiyemezamirimo ariwe ukwiriye gukurikiranwa kuko company yatsindiye isoko nabihano ndetse nuyihagarariye sumwe nkuwambere abakekwa ndabona barengana ibyubuso byakurikiranwaho ba supervisors.
ibi byimihanda muriyiminsi harababigenderamo kandi barengana

Ntambara yanditse ku itariki ya: 7-09-2017  →  Musubize

URU RWO AZARUTSINDA. Ikibazo ni ubwo buto bw’umuhanda, ariko nawe azavuga ko atariwe ushinzwe surveillance. Uyu nawe yagombye kuba afunganywe nabo. Gitifu rwose arasohokamo vuba byihuse, kereka nabura avocat muzima.

GGG yanditse ku itariki ya: 7-09-2017  →  Musubize

ntibagirubwo n’abandi baraje babasangemo navuga mubutabera, uziko wese yanyereje umutungo wa leta arye ari menge.

Ruti yanditse ku itariki ya: 7-09-2017  →  Musubize

Erega uturere twimitse umuco w’ubujura. Ba gitifu n’ abashinzwe amasoko imari y’akarere bayitera imirwi ukareba ukumirwa.
Abafite ububasha n’ubushobozi bazagere NYAMAGABE basesengure iby’amasoko ahatangirwa bazumirwa.

mimi yanditse ku itariki ya: 7-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka