Gisagara: Mu nka 500 za girinka zanyerejwe 350 zaragarujwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buratangaza ko hafashwe ingamba zituma nta nka yatanzwe muri gahunda ya girinka izongera kunyerezwa.

Mu nka 500 za girinka zanyerejwe 350 zaragarujwe
Mu nka 500 za girinka zanyerejwe 350 zaragarujwe

Ibi ubuyobozi bubitangaje nyuma y’aho muri aka karere habarurwaga inka zisaga 500 zatanzwe muri girinka nyuma zikaza kuburirwa irengero.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome avuga ko hatangiye gahunda yo kugarura izo nka zari zaraburiwe irengero,kugeza ubu hakaba hamaze kugaruzwa izigera kuri 350.

Mu ngamba uyu muyobozi avuga ko zashyizweho harimo kuba abaturage barasabwe kuba ijisho rya bagenzi babo,ariko nanone hakabamo no gukurikirana no guhana abagize uruhare mu inyerezwa ryazo.

Ati:”Kubera ko abantu babonye ko iyo uyigurishije ukurikiranwa,nta muntu ugitinyuka kugurisha inka ya girinka.

Niba inka ibuze mu mudugudu,umuyobozi w’umudugudu ayibazwe,uw’akagari bibe uko,kandi n’abaturage babibazwe kuko nabo basabwa gutanga amakuru ku muntu uwo ariwe wese wakwangiza gahunda ya girinka”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko bukomeje gutanga inka ku baturage batarazibona,kandi bukazakomeza gukurikirana ko zororoka kugirango zigere kuri benshi.

Rutaburingoga Jerome mayor wa Gisagara
Rutaburingoga Jerome mayor wa Gisagara

Nubwo hari abagiye bahabwa inka bakazigurisha ariko,bamwe mu bahawe inka mu Karere ka Gisagara basanga bigayitse,bo bakavuga ko biteguye kuzorora zikabafasha kwiteza imbere no kubaho neza.

Nyiramanzi Concilie ati”Iyi nka nayibonye nyikeneye!Sinari narigeze ntunga inka kuva mvutse pe!
Ubu rero ngiye kuyorora,nibyara nywe amata,mpe abaturanyi,mbone ifumbure mpinge neze kuko nafumbiye, ubundi ntere imbere rwose”.

Imibare y’ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi "RAB" yo mu mwaka ushize wa 2016,yagaragazaga ko mu nka zatanzwe mu Ntara y’Amajyepfo muri rusanga inka 1201 zari zaraburiwe irengero.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka,ubwo yasuraga iyi ntara mu mwaka ushize,nawe yagarutse kuri iki kibazo,yongera gusaba abayobozi b’uturere kubikurikirana bakagaruza izo nka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aka karere nako gushimira rwose, bakomereze aho inka zagenewe abatishoboye ntibikwiye ko zihera utundi turere natwo dukurikirane ababigiramo uruhare bose kuburyo, kurigisa ibigenerwa abatishoboye bigomba gusigara ari amaateka mu Gihugu cyacu.

rucogoza yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka