Gisagara: Igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge ngo kirenga 90%

Ubuyobozi n’abaturage b’Akarere ka Gisagara bahamya ko ubumwe n’ubwiyunge mu karere kabo bugeze ahashimishije ugereranyije no myaka yatambutse.

Rutaburingoga Jerome asaba abo ayobora gukomeza kunga ubumwe kuko amacakubiri akenesha
Rutaburingoga Jerome asaba abo ayobora gukomeza kunga ubumwe kuko amacakubiri akenesha

Babivuga bagendeye ku bikorwa bitandukanye by’ubumwe n’ubwiyunge bigaragara mu Karere kabo nubwo bahamya ko inzira yo kubigeraho yabanje kuba ndende; nkuko Reveriyani Maniraho utuye i Save, abivuga.

Avuga ko inzira y’ubumwe n’ubwiyunge yabaye ndende kuko Jenoside yakorewe Abatutsi igihagarikwa, uwacitse ku icumu yageraga ahantu, ugasanga abashobora kuba baragize uruhare muri jenoside bamwishisha bakaba banamuhunga.

Ariko ngo ku bw’inyigisho n’ibiganiro si ko bikimeze, ku buryo i Save hari n’itsinda rihuriyemo abarokotse jenoside n’abagize uruhare muri Jenoside bireze bakemera icyaha.

Agira ati “Navuga ko tugeze ahantu hashimishije.”

Mugenzi we witwa Tewonila Mujawamariya agira ati “Turumvikanye. Umuntu ararwara tukamusura, ibikorwa byaza na byo tukabyitabira twese.”

Aba baturage bashimangira ko kandi bageze heza mu bumwe n’ubwiyunge bagendeye ku cyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge cyashojwe tariki 07 Ukwakira 2016.

Abanyagisagara bahamya ko ubumwe n'ubwiyunge bugeze aheza. Aba ni abanyesave bari muri siporo rusange mu gusoza icyumweru cy'ubumwe n'ubwiyunge
Abanyagisagara bahamya ko ubumwe n’ubwiyunge bugeze aheza. Aba ni abanyesave bari muri siporo rusange mu gusoza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge

Muri icyo cyumweru bubakiye abatishoboye bane nta kuvangura. Ayo mazu ngo ari hafi kuzura kuko n’ubuyobozi bw’Akarere bwabunganiye bukabaha amabati.

Muri icyo cyumweru kandi banegeranyije miliyoni ebyri n’ibihumbi 500 n’amafaranga 200RWf yo kuzasana urwibutso rwa Jenoside rwo mu Murenge Save; nkuko bivugwa na Innocent Kimonyo uyobora uwo murenge.

Agira ati “Aya mafaranga yaje asanga andi arenga miriyoni enye na yo batanze. Amaze kuba miriyoni zisaga zirindwi.”

Akomeza avuga ko gusana urwibutso rwa Jenoside rw’i Save bisaba miliyoni 25RWf. Ariko ngo abanyesave ubwabo nibageza kuri miliyoni 10RWf, abakomoka muri uyu murenge ndetse n’abafanyabikorwa hamwe n’akarere bakabongerera, urwo rwibutso ruzaba ruzasanwa neza.

Jérôme Rutaburingoga, umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, avuga ko ariko ubu bwumvikane no gufatanya kw’abanyesave biva kure.

Agira atii “Gitera wahimbye amategeko atandukanya Abanyarwanda na Daforoza Mukarutamu, umunyagisagara umwe wamaze kwemezwa nk’umurinzi w’igihango, bombi ni ho bakomoka.”

Ariko akavuga ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyamaze kurenga 90%. Ashishikariza abo ayobora gukomeza kunga ubumwe no kurushaho gufatanya, kuko iterambere no kwesa imihigo bifuza kugeraho bitashoboka nta bumwe n’ubufatanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka