Gisagara: Banyura mu mazi batinya iteme bakoreshaga kuko ryangiritse

Abaturage bo mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Gisagara bakoresha umuhanda wa Kinteko-Huye barasaba gukorerwa iteme bakoresha kuko ryangiritse cyane.

Iteme bakoresha ryarangiritse cyane barasabo ko ryakorwa
Iteme bakoresha ryarangiritse cyane barasabo ko ryakorwa

Iri teme ryacitse riherereye mu gishanga cya Rwasave gihuza akarere ka Huye n’aka Gisagara.

Abahaturiye bavuga ko rimaze amezi arenga 3 ricitse, kandi ryakoreshwaga n’abaturage b’imirenge ya Kibilizi na Save yo mu karere ka Gisagara bajya mu mujyi wa Huye.Ibinyabiziga bihanyura cyane ni moto.

Gusa abahanyura benshi bavuga ko bahanyura batari bazi ko iri teme ryacitse,kuburyo bahagera moto bakazivaho bakazisunika ndetse abagize ubwoba bwo kugwamo bagasubira inyuma,nk’uko bitangazwa na Hakizimana Emmanuel.

Ati:”Ubwo nahaherukaga hariho ibiti kuburyo twatamukaga,none ubu nsanze ari ugusunika kuburyo bibangamye cyane”.

Uretse ibinyabiziga ariko,n’abanyamaguru bahanyura abenshi ntibabasha kunyura kuri iri teme kuburyo bibasaba kunyura mu mazi.

Aba baturage bavuga ko bifuza ko iri teme ryakorwa kuko ariyo nzira ya bugufi abava muri Gisagara mu mirenge ya Kibilizi na Save bakoresha bahahirana n’akarere ka Huye.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imari n’ubukungu Jean Paul Hanganimana avuga ko iki kibazo bakimenye,kandi ko bazi neza ko kibangamiye abaturage.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ubu hamaze gutegurwa isoko ryo kubaka iri teme,ariko ko mu gihe isoko ritaratangira hazakorwa umuganda uzasubizaho ibiti bizafasha abakoresha iyi nzira kuba bagenda.

Ati:”Aho tubimenyeye twihutiye gukora inyigo kandi yararangiye,iryo twarishyize kuri gahunda y’amateme agiye gukorwa.

Ariko mu gihe tugitegereje ko ibyo birangira turaba dushyizeho ibiti bizafasha abaturage gukomeza guhahirana n’abo mu karere ka Huye,kandi turabikora ku muganda rusange usoza uku kwezi”.

Abatinye kunyura ku iteme banyura mu mazi hirya gato yaryo
Abatinye kunyura ku iteme banyura mu mazi hirya gato yaryo

Abakoresha iyi nzira bavuga ko uretse kuba iri teme ryaracitse ubusanzwe inzira yari nyabagendwa kuko umuhanda wakozwe kandi neza mu gice cya Gisagara,ariko bagasaba ko no mu gice cya Huye naho umuhanda warushaho kuba nyabagendwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Igitondo cyiza!
Mubyukuri birakwiye ko kiriya kiraro cyubakwa,ndetse nibindi biri hafi ya cyo bigasanwa kuko bituma abaturage babasha gukemura ibibazo bitandukanye, harimo umutekano, kwivuza, ndetse no guhahirana biboroheye.

Laetitia Uwamahoro yanditse ku itariki ya: 12-08-2017  →  Musubize

Ikikiraro njye ndunva cyahabwa Reserve force ikacyubaka nkuko yubatse ikiraro cy’i Rurindo kuri Base mumajyaruguru

Innocent sebageni yanditse ku itariki ya: 12-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka