Gisagara: Abatuye ahagiye kubakwa umudugudu bari mu gihirahiro

Abaturage bo muri Gisagara batuye ahagiye kubakwa umudugudu w’icyitegererezo baravuga ko bahangayikishijwe n’amasambu yabo agiye kubakwamo nta ngurane bahawe.

Bahangayikishijwe n'amasambu yabo azubakwamo umudugudu badahawe ingurane
Bahangayikishijwe n’amasambu yabo azubakwamo umudugudu badahawe ingurane

Uyu mudugudu uzubakwa mu mudugudu wa Ruhuha, mu kagari ka Gakoma, umurenge wa Mamba mu karere ka Gisagara.

Abatuye aho uzubakwa bavuga ko ubuyobozi bw’akarere bwababwiye ko nta ngurane y’ubutaka bwabo bazahabwa ko ahubwo ngo bazahabwamo amazu yo guturamo.

Aba baturage ariko bavuga ko ibyo bidakwiye kuko ngo aho batuye ariho bahingaga, bakahakura ibibatunga none bakaba bagiye kwicwa n’inzara; nkuko Hakizimana Isdole, umwe muri bo abisobanura.

Agira ati “Batubwiye ko nta ngurane. Ibitoki twatemaga tukarya cyangwa se tukanagurisha tukabona amafaranga none uzajya muri iyo nzu n’ubyuka usange ibiryo biteretse ku meza? Tugiye kwipfira ntakundi”.

Aba baturage bavuga ko ubuyobozi bw’akarere bwari bukwiye kubaha ingurane y’ubutaka bahingagaho, bakajya gushaka ubundi, naho amazu bari batuyemo akazasimbuzwa ayo bazahabwa umudugudu niwuzura.

Bamwe bamaze kwimuka mu mazu yabo
Bamwe bamaze kwimuka mu mazu yabo

Bavuga ko ubuyobozi bwari bwabijeje ko abaturage bazatuzwa muri ayo mazu aribo bazajya baguranira ba nyir’amasambu.

Gusa ariko baterwa impungenge n’uko umudugudu uzatuzwamo abatishoboye, bityo bikaba byagorana ko babona ingurane zo kubaguranira.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Jerome Rutaburingoga avuga ko aba baturage bafite amakuru atariyo.

Ahamya ko abafite amasambu azubakwamo amazu bateganyirijwe ingurane y’amafaranga ku babonye aho bazagura amasambu naho abadafite aho bazagura bagahabwa ingurane z’indi mirima.

Agira ati “Amafaranga yarateganyijwe ku bamaze kubona aho bagura,ariko abatahafite nabo bazashakirwa imirima yo guhinga,kuko ntwabwo wafata isambu y’umuntu ngo uyubakemo hanyuma umurekere aho gusa.”

Uyu muyobozi yizeza aba baturage ko bitarenze iki cyumweru (cyatangiye tariki ya 07 Ugushyingo) abagomba guhabwa ingurane, bazaba batangiye kuzihabwa.

Abari batuye aha hagiye kubakwa umudugu ubu bababye bafashijwe gukodesha amazu bazaba batuyemo mu gihe cyo kubaka.

Biteganyijwe ko uyu mudugudu uzubakwamo inzu 30 zigizwe n’amazu 4 buri imwe (four in one). Azatangira guturwamo mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka