Gisagara: Abagore biyandarika bagiye kujya babagayira mu ruhame

Abagize inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Gisagara bavuga ko bababazwa na bagenzi babo biyandarika, bikabahesha isura mbi.

Abagore bo muri Gisagara bavuga ko babazwa no kuba hari bamwe muri bagenzi babo biyandarika
Abagore bo muri Gisagara bavuga ko babazwa no kuba hari bamwe muri bagenzi babo biyandarika

Bavuga ko bamwe mu bagore cyane cyane abatuye mu mirenge ya Save na Ndora igaragara nk’irimo imijyi muri ako karere, bateshuka ku nshingano zabo, bakirirwa mu tubari basinda.

Nyirasine Christine, uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Ndora yemeza ko bene aba bagore bahari koko ariko ko kwiyandarika kwabo biterwa n’ubusinzi, nabwo bukururwa n’inzoga z’inkorano.

Agira ati “Biragaragara ko hari abagore biyandarika ugasanga bari mu tubari anywa inzoga ndetse ntibanatinye gutaha amajoro! Gusa biragenda bigabanuka kuko ahanini byaterwaga n’inzoga z’inkorano baba banyweye, kandi ubu zirimo ziragenda zicika.”

Mugenzi we witwa Donatha Uwitonze wo mu murenge wa Save agira ati “Hari abagore bumvise uburinganire nabi, bakumva ko nabo bagomba kujya mu tubari nk’abagabo, bagataha saa yine z’ijoro. Abo rwose baracyagaragara iwacu muri Save.”

Ingo zirimo abagore bameze gutyo ngo nizo usanga zibasiwe n’ibibazo birimo amakimbirane, ubukene abana baho bafite imirire mibi.

Aba bagore bo muri Gisagara bavuga ko iki kibazo bagihagurukiye. Bashyizeho ingamba zo kwigisha abo bagore biyandarika.

Byananirana bakagayirwa mu ruhame mu mugoroba y’ababyeyi ndetse hakazamo n’ibihano ku banze kwisubiraho, nk’uko byemezwa na Mbakeshimana Chantal, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Gisagara.

Agira ati “Tugiye gufata inshingano, buri wese abe ijisho rya mugenzi we, twigishe abo bagore kuko ni imyumvire ibibatera.

Abanze kumva tubicaza ku gatebe k’umugayo mu mugoroba w’ababyeyi, kandi ntekereza ko nakicaraho kabiri, gatatu, azisubiraho, nibyanga hagemo no guhanwa.”

Akarere ka Gisagara ahanini kagizwe n’igice cy’icyaro. Mu mirenge ya Ndora na Save niho hagaragara ibikorwa by’iterambere bitandukanye, bituma hafatwa nk’imijyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

turabakunda cyane kumakurumeza mutujyezaho

mutabazi emmanuer yanditse ku itariki ya: 8-01-2018  →  Musubize

nibyokoko abiyandarika bakwiye kubireka cyagwa batabireka bagafatirwa ingamba cyaneko hano iwacu mumurenge wakibirizi ibyo bihari cyane

mutabazi emmanuer yanditse ku itariki ya: 8-01-2018  →  Musubize

yeahh abagore biwacu gisagara bagomba kwisubiraho kuko birigaragaza ko bagira imyitwarire mibi ark cyane cyane biterwa nutubari twinzoga zinkorano nkiyitwa nyirantare tuba cyane cyane mu rwanza I save

Theo yanditse ku itariki ya: 8-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka