“Girinka” yabaye gahuzamiryango kubera korozanya

Abatuye Akarere ka Nyamagabe bemeza ko gahunda ya “Girinka” idafasha mu kubakura mu bukene gusa ahubwo yabaye na gahuzamiryango.

Abahanye inka muri Girinka barahoberana, bagatangirira ubucuti n'imibanire aho bakemeza ko Girinka yabaye gahuzamiryango.
Abahanye inka muri Girinka barahoberana, bagatangirira ubucuti n’imibanire aho bakemeza ko Girinka yabaye gahuzamiryango.

Bavuga ko imyinshi mu miryango yahawe inka ikaziturira bagenzi babo, byatumye barushaho kwegerana, zibabera nk’igihango bakarushaho gutsura umubano no gukundana.

Simbayobewe Cyprien worojwe muri gahunda ya Girinka, avuga ko zirabahuza bagasangira, bagatabarana, bagafashanya mu byiza n’ibibi zikababera igihango ku buryo batahemukirana.

Agira ati “Uyu muntu noroje uyu munsi ni uko nanjye hari uwanyoroje, uwo wanyoroje tubanye neza, turatumirana, turatabarana, turatwererana mu bukwe n’ibindi.

Uwimana Virginie na Kavutse Aroni nyuma yo guhana inka bavuze ko nubwo batari baziranye inka ibabereye imbarutso y'umubano n'urukundo hagati y'imiryango yabo.
Uwimana Virginie na Kavutse Aroni nyuma yo guhana inka bavuze ko nubwo batari baziranye inka ibabereye imbarutso y’umubano n’urukundo hagati y’imiryango yabo.

None nanjye noroje undi mugenzi wanjye, abaye inshuti yanjye iki gihango mwifurije nawe kuzagihaho n’abandi. Ubu imiryango yacu ibaye umwe.”

Simbayobewe yemeza ko yazituriye witwa Ntawugashira Innocent atari amuzi, batanatuye hamwe. Ariko kubwo inka yahawe ikabyara nawe akitura, imaze kumuhuza n’uwayimuhaye n’uwo ahaye iyo yabyaye n’abandi batandukanye yagiye aha amata n’ibishingwe.

Ntawugashira Innocent wahawe inka na Simbayobewe nawe yavuze ko iyo nka ari nk’igihango hagati y’umuryango wa Ntawugashira na Simbayobewe. Yyiemeza ko bakazajya babana mu byiza no mu bibi nk’abavandimwe bafitanye ubushuti bwihariye.

Ati “Nzajya musura nanjye ansure, umuryango wanjye niwo we. Azajya antumira mu bukwe nanjye mutumire, nagira urubanza cyangwa akabazo tubisangire. Iyi nka iraduhuje ibaye igihango cy’urukundo.”

Mujawayezu Prisca yibutsa abaturage ko umuco wo gutanga inka y'urukundo ari mwiza ukwiye gusegasirwa.
Mujawayezu Prisca yibutsa abaturage ko umuco wo gutanga inka y’urukundo ari mwiza ukwiye gusegasirwa.

Umwe mu bageze mu za bukuru witwa Kavutse, asobanura ko guhana inka mu bihe bya kera byatumaga abahanye inka bombi baba nk’abavandimwe bigakomereza no mu miryango yabo.

Ati “Kera umuntu yarakurebaga ari ntacyo ufite akavuga ati mwana wanjye nguhaye inka, niyororoka uzahe barumuna bawe. Ukabaha kandi wagira nyinshi ukoroza n’abandi. Burya umuntu uguhaye amata aba ahaye n’umuryango wose n’aho utuye.”

Bamwe mu bakuze bavuga ko guhana inka ari umuco Nyarwanda wabayeho kuva kera ariko bitari bikunze gukorwa cyane nk’uko bikorwa ubu binyuze muri Girinka.

Akenshi ngo uwayitangaga cyera yayihaga mugenzi we w’inshuti ye magara, umunywanyi we cyangwa se ari umugiraneza ushaka gufasha umukene ngo azamuke. Hakaba hari n’abazihakirwaga.

Kuri ubu binyuze muri Girinka imiryango myinshi ikennye ikaba yorozwa bikanafasha no mu iterambere n’imibanire y’imiryango binyuze no muri gahunda yo kuziturirana.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mujawayezu Prisca, yibutsa abaturage ko kugabirana inka z’urukundo ari umuco mwiza kandi ukwiye gukomeza.

Ati “Nkangurira abandi baturage muri rusange ko umuco wo gushima,kwishimana no guhana inka y’urukundo, ntaho wagiye tuwukomeze.”

Kuva mu 2006, i Nyamagabe hamaze gutangwa inka 12.587.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka