Gikonko: Ubutwari bwaranze Inkotanyi buzabafasha mu miyoborere

Abayobozi n’abavuga rikijyana mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bagiye kwigana ubutwari bw’Inkotanyi mu kuyobora abaturage.

Abayobozi n'abavuga rikijyana b'i Gikonko muri Gisagara, basuye Ingoro z'Amateka y'Urugamba rwo kubohora Igihugu ziri ku Murindi no ku Nteko
Abayobozi n’abavuga rikijyana b’i Gikonko muri Gisagara, basuye Ingoro z’Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu ziri ku Murindi no ku Nteko

Babitangaje ubwo basuraga Ingoro z’Amateka y’Urugamba rwo kubohora u Rwanda ziri ku Murindi muri Gicumbi no ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, kuri uyu wa gatatu tariki 3 Nyakanga 2018.

Ni mu gihe u Rwanda rwizihiza Isabukuru y’imyaka 24 yo Kwibohora tariki 4 Nyakanga 2018, by’umwihariko abanya-Gikonko bo bibuka ko icyahoze ari Perefegitura ya Butare cyabohojwe ku itariki ya gatatu Nyakanga 1994.

Mudahemuka Jean Damascene uyobora umurenge wa Gikonko avuga ko Inkotanyi zagaragaje ubutwari bukwiriye kubera urugero ababyiruka n’abayobozi by’umwihariko.

Yagize ati "Inzego z’ibanze ni inzego zikorera ubwitange zidakorera umushahara, turabisanisha n’igihe kinini Ingabo zari iza FPR Inkotanyi/APR zamaze zikora zidahembwa. Imiyoborere y’iki gihugu iradusaba natwe ubwitange".

Abayobozi mu murenge wa Gikonko bagiye ku Murindi no ku Nteko kwiga amateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu
Abayobozi mu murenge wa Gikonko bagiye ku Murindi no ku Nteko kwiga amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza, Gasengayire Clemance ashimangira ko baje kuvoma ubutwari bwa FPR Inkotanyi kugira ngo babwigishe abana kandi babukoreshe mu buzima bwa buri munsi.

Uwitwa Ndungutse Augustin uhagarariye Inama Njyanama y’akagari ka Gikonko, avuga ko urugendo bakoze rumutoza guteganya ibyangombwa bikenewe mbere yo gutekereza kuyobora abaturage.

Ati "Twabonye harimo imibare ikomeye cyane ndetse FPR Inkotanyi yo yari yateguye ibyangombwa bihagije birimo indake n’aho gukorera hafite uburinzi bukomeye".

Umuyobozi w’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu yo ku Murindi, Mugabo Philemon avuga ko urupfu rwa Gen Maj Fred Gisa Rwigema rwatumye Inkotanyi zifata ingamba zo kurinda abayobozi cyane.

 Indake yari iy'Umuyobozi w'Ingabo zari iza APR, ari we Perezida wa Repubulika kuri ubu, Paul Kagame
Indake yari iy’Umuyobozi w’Ingabo zari iza APR, ari we Perezida wa Repubulika kuri ubu, Paul Kagame

Ingoro y’amateka yo ku Murindi igaragaza uburyo butandukanye bwashyiriweho kurinda Abayoboraga FPR Inkotanyi, cyane cyane Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari uyoboye Ingabo za APR.

Abasuye Ingoro z’Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu b’i Gikonko, barimo abayobora imidugudu, utugari n’amashuri, abunzi, abayobora Inama njyanama, abahagarariye urubyiruko, abagore, abikorera n’abajyanama b’ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka