Gicumbi: Umunyamakuru agizwe Meya w’agateganyo

Kamili Athanase wari usanzwe ari umunyamakuru w’Ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) ni we wasimbujwe Jean Claude Karangwa Sewase wari umaze iminsi itandatu ku buyobozi bw’Akarere ka Gicumbi.

Kamili Athanase, wagizwe umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Gicumbi
Kamili Athanase, wagizwe umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi

Kamili yari amenyerewe mu biganiro bitandukanye, birimo ibya politiki ndetse no guhagararira RBA mu biganiro bitandukanye kuri televiziyo cyangwa radiyo.

Karangwa asimbuye na we yari yatowe ku itariki 25 Gicurasi 2018 ariko na we aza kwegura nyuma y’iminsi itandatu.

Yari yagiriwe icyizere n’Inama njyanama nyuma y’uko uwari usanzwe ayobora ako karere Mudaheranwa Juvenal atakarijwe icyizere.

Yeguranye na bagenzi be ari bo, ushinzwe ubukungu Muhizi Jules Aimbable n’uwari ushinzwe imibereho myiza Benihirwe Charlotte.

Bose bashinjwa gukora amakosa yo kunanirwa kugaragariza inama njyanama inzira na gahunda zo gukosora amakosa yagaragaye mu gukoresha nabi amafaranga yagenewe uburezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

rwose ubuyobozi bwose bushyirwaho n’Imana,nakomeze yese imihigo.

pastor Theodore yanditse ku itariki ya: 3-06-2018  →  Musubize

uwo muyobozi mushya tumwifurije imirimo mwiza,kand azakomere kushingano ahawe atazamera nkabasimbuye.

Elissapowerman yanditse ku itariki ya: 2-06-2018  →  Musubize

Twifurije uyumuyobozi imirimo myiza gusa yitware neza kandi ndizerako abimenyereye Imana imufashe yuzuze inshingano neza

sylve yanditse ku itariki ya: 1-06-2018  →  Musubize

Uyu muyobozi mushya tumwifurije amahirwe masa ark ikibuga agiyemo kiranyerera yitonde gucenga cyane

Alias pasteur yanditse ku itariki ya: 1-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka