Polisi yamaze guhagarika Inkongi yibasiye gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930

Guhera mu masaha ya saa cyenda n’iminota hafi 30 Gereza ya Nyarugenge izwi ku izina rya 1930, yibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Gereza ya Nyarugenge-yibasiwe n'inkongi haragaragara umwotsi mwinshi
Gereza ya Nyarugenge-yibasiwe n’inkongi haragaragara umwotsi mwinshi

Abagororwa bigarara ko bahunze umuriro buriye hejuru.

Igikorwa cyo kuzimya iyi nkongi bigaragara ko ari nyinshi, kiri gukorwa na Polisi , Ingabo bafatanyije n’urwego rw’amagereza.

Gereza ya Nyarugenge umwotsi ni mwinshi
Gereza ya Nyarugenge umwotsi ni mwinshi

Igikorwa cyo kuzimya uyu muriro kirakomeje aho kugeza ubu hamaze kugera imodoka za Kizimyamwoto zigera kuri esheshatu.

ACP Jean Baptiste Seminega ushinzwe ubutabazi no guhangana n’inkongi yatangaje ko batabajwe bagatabara byihuse, bakaba bamaze kuzimya igice gicumbikiye abagororwa bagera ku 4000.

Minisitiri Busingye Johnston ufite mu nshingano urwego rushinzwe imfungwa n’amagereza, yatangaje ko muri iyi nkongi bagishakisha icyayiteye nta muntu yahitanye.

Yagize ati’’ Umugororwa umwe ni we wakomerekeye bikomeye muri iyi nkongi, abandi babiri bakomeretse byoroheje barimo gufashwa guhunga inkongi’’.

Yavuze kandi ko bagiye gukora ibishoboka byose bagasubiza ibintu mu buryo, ubuzima bugakomeza muri gerega.

Iyi nkongi yangije ibintu bitandukanye birimo ibikoresho abagororwa bifashisha mu buzima busanzwe, birimo iby’isuku n’ibiryamirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

nibavuze abobagororwa

j.cloude yanditse ku itariki ya: 3-01-2017  →  Musubize

Ibigeragezo Iyo Bije Ibisubizo Biba Biri Hafi Kuza Ithink That May God Knowns Them All.

Cloude yanditse ku itariki ya: 30-12-2016  →  Musubize

Bihangane ababuriye ibyabo muri yo nkongi yagereza

Eric h yanditse ku itariki ya: 26-12-2016  →  Musubize

Nibarebe Neza Icyateye Iyinkongi

Patty yanditse ku itariki ya: 26-12-2016  →  Musubize

Nibihangane Imana irabazi uzikurara urwantambi sha unanafunze

akias M yanditse ku itariki ya: 25-12-2016  →  Musubize

birababaje kabisa

kkk yanditse ku itariki ya: 25-12-2016  →  Musubize

Nshimiye ishami rya RNP rizimya inkongi ubunyamwuga bagaragaje bahangana n’iyi nkongi. sinabura no gushimira inzego zindi z’umutekano zagize uruhare muri iki kibazo.

Gatari yanditse ku itariki ya: 25-12-2016  →  Musubize

turibaza ukunu porisi yabashije kuzimya iyonkongi yumuriro ese harabacitse harapfuye ese porise aratanga ihumure kubafite imiryango yabo mujyire icyomuyibwira.

nadinen yanditse ku itariki ya: 25-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka