Gereza ya Mageragere yashyizeho uburyo bwo gusukura amazi aba yakoreshejwe
Amazi ava mu misarani, mu bwogero no mu gikoni byo muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere ntazongera gupfa ubusa kuko agiye kujya ahindurwa maze akoreshwe indi mirimo.
Kuri uyu wa kane tariki ya 07 Ukuboza 2017 ni bwo hatangijwe ku mugaragaro umushingwa wo gutunga ayo mazi.
Biteganijwe ko uwo mushinga uzarangira mu mwaka wa 2018, utwaye miliyoni 162 n’ibihumbi 590RWf.
Ayo mazi azatunganywa azajya akoreshwa imirimo itandukanye irimo kuhira imyaka no kuyakoresha isuku nko gukoropa no kumesa.
Uwo mushinga uzanarengera ibidukikije kuko hari ibyo ayo mazi yose yavaga muri Gereza yangizaga birimo kwanduza amazi yo mu mugezi wa Nyabarongo uyegereye.
Umuyobozi wa RCS, CG Rwigamba George avuga ko igikorwa batangije ari kinini ku buryo kizagirira akamaro ibidukikije kandi ifumbire izava muri ayo mazi ikazakoreshwa mu gufumbira imyaka.
Agira ati “Ifumbire iva muri uwo mwanda izakoreshwa mu mirima ariko dushobora no gusagurira n’abaturage batwegereye.”
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) cyateye uwo mushinga inkunga ingana na 96%.
Umuyobozi wa REMA, Eng Ruhamya Coleta avuga ko akenshi imyanda ari yo iba intandaro yo kwangiza ibidukikije.
Agira ati “Iyo myanda iyo igiye mu mazi n’ubutaka idatunganijwe ni yo iba intandaro yo kwangiza ibidukikije ndetse no gutera indwara mu baturage.”
Abaturiye Gereza ya Nyarugenge bahamya ko uwo mushinga uzabafasha cyane kuko ngo babangamirwa n’umwanda n’umunuko biturukaa muri iyo gereza.
Gereza ya Nyarugenge ifungiyemo imfungwa n’abagororwa basaga 7000 ariko bikaba biteganijwe ko imirimo yo kuyubaka nirangira izaba ifite ubushobozi bwo gucumbikira imfungwa n’abagororwa ibihumbi 12.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|