Gereza ya Kimironko yafashwe n’inkongi hakomereka abagororwa barindwi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Werurwe 2017, Gereza ya Kimironko yafashwe n’inkongi y’umuriro, abagororwa barindwi bakomereka ku buryo bworoheje bagerageza kuyihunga.

Komiseri mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe imfungwa n'abagororwa RCS avuga kohagikorwa iperereza ku cyateye iyo nkongi
Komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa RCS avuga kohagikorwa iperereza ku cyateye iyo nkongi

Impamvu yateye iyo mpanuka y’inkongi ntiramenyekana, ariko ngo yatangiye ahagana mu ma saa mbiri n’igice z’igitondo, ihera mu byumba bitatu by’abagororwa yangiza ibikoresho bifashisha mu buzima bwa buri munsi, nk’uko Komiseri Mukuru ushinzwe ikigo gishinzwe imfungwa n’abagororwa RCS , George Rwigamba yabitangaje.

Yavuze kandi ko nyuma y’uko iyi gereza ifatwa n’umuriro hahise hakazwa umutekabno ku buryo nta mugororwa n’umwe uyifungiyemo watorotse.

Ati "Hagiye gutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi n’ingano y’ibyangirikiyemo".

Ishami rya Polisi rishinzwe guhangana n’inkongi ryitwaje imodoka zigera kuri enye zifashishwa mu kuzimya inkongi, nizo zitabajwe zibasha guhagarika iyi nkongi itarangiza cyane iyi gereza.

Imwe mu modoka zifashishwa mu guhangana n'inkongi
Imwe mu modoka zifashishwa mu guhangana n’inkongi
Imyotsi yatangiye kugabanuka mu kirere
Imyotsi yatangiye kugabanuka mu kirere
Abagororwa bamaze gushyirwa ahantu hizewe hitaruye ahafashwe n'inkongi
Abagororwa bamaze gushyirwa ahantu hizewe hitaruye ahafashwe n’inkongi
Gereza ya Kimironko yafashwe n'inkongi y'umuriro
Gereza ya Kimironko yafashwe n’inkongi y’umuriro
Ikirere cya Gereza cyuzuye imyotsi
Ikirere cya Gereza cyuzuye imyotsi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nge numva muma gereza hakoreshwa imirasire y,izuba kuko amashanyarazi ari giteza ibibazo urugero:mobisol nibindi

uwitonze claudine yanditse ku itariki ya: 2-04-2017  →  Musubize

nibyiza ubwo ubutabazi bwabonetse mugihe cyihuse
icyo kigo gishinzwe gukora ubutabazi gikomereze aho

murwanashyaka yanditse ku itariki ya: 31-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka