Gen Kabarebe yahaye umukoro Abasirikare 46 barangije amasomo

Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe yasabye Abasirikare bakuru barangije amasomo yo ku rwego rwo hejuru arebana n’iby’umutekano kuzubahisha Afurika.

Abasirikare basoje amahugurwa bafata ifoto y'Urwibutso
Abasirikare basoje amahugurwa bafata ifoto y’Urwibutso

Yabibasabye mu muhango wo gusoza amasomo ya gisirikare bari bamazemo umwaka, yaberaga mu Ishuri rya Gisirikare ry’Inyakinama mu Karere ka Musanze.

Yagize ati " Aya masomo mwahawe uretse kubongerera ubumenyi murasabwa no kugira uruhare mu gutuma akarere turimo n’Afurika muri rusange haba ahantu hubashwe".

Gen Kabarebe yakomeje asaba abarangije ayo masomo kuzashingira ku bunararibonye basangiye mu gihe barimo biga kugira ngo Afurika irusheho gutekana.

Gen Kabarebe ageza Ijambo ku basirikare bakuru basoje amahugurwa kuri uyu wa Gatanu
Gen Kabarebe ageza Ijambo ku basirikare bakuru basoje amahugurwa kuri uyu wa Gatanu

Itangwa rya Dipolome n’impamyabushobozi z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza byahawe abo basirikare bakuru byahuriranye no kwishimira isabukuru y’imyaka itanu ishize iryo shuri bizeho rimaze rishinzwe.

ACP Jean Marie Twagirayezu wo muri polisi y’u Rwanda wakurikiranye ayo masomo ndetse akandika n’igitabo cyagenewe igihembo yatangaje ko ubumenyi bahawe buzagirira akamaro umugabane w’Afurika mu birebana n’umutekano.

Avuga ku gitabo cye yasobanuye ko iterabwoba rishobora kurwanywa habayeho ubufatanye bw’abashinzwe umutekano ndetse n’abaturage.

Ati " Nshingiye ku ngero z’ahagiye haba ibibazo by’iterabwoba uburyo nyabwo bwo kurirwanya ni ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano".

Gen Patrick Nyamvumba Umugaba mukuru w'Ingabo za RDF atanga Impamyabumenyi ku basirikare basoje amasomo
Gen Patrick Nyamvumba Umugaba mukuru w’Ingabo za RDF atanga Impamyabumenyi ku basirikare basoje amasomo

Lt Col Like Like wo mu Gisirikare cya Zambia yatangaje ko agiye gusubira mu gihugu cye yungutse ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru.

Yunzemo ati " Amasomo twabonye yabaye ingirakamaro ku buryo tudatashye uko twaje ahubwo dusubiranyeyo ubumenyi".

Abarangije amasomo bagize n’umwanya wo kwiga amasomo ajyanye n’imiyoborere ndetse bakora n’ingendo-shuri zishimangira ibyo bize.

Amasomo yose bahawe yamaze igihe cy’umwaka bakaba barayateguriwe n’igisirikare cy’u Rwanda ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda(UR).

Muri bo ufite ipeti rito ni majoro naho ufite ipeti rinini afite irya Koloneli.

Ishuri rikuru ry’igisirikare cy’u Rwanda rya Nyakinama muri Musanze ryafunguwe mu mwaka wa 2012 na Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda (RDF).

Amabendera y'ibihugu byitabiriye aya masomo
Amabendera y’ibihugu byitabiriye aya masomo
Ibirori byabimburiwe n'akarasisi k'ingabo z'igihugu
Ibirori byabimburiwe n’akarasisi k’ingabo z’igihugu
Bahabwaga injyana na Kompanyi y'umuziki ya RDF
Bahabwaga injyana na Kompanyi y’umuziki ya RDF
Gen Kabarebe, Gen Patrick Nyamvumba na Gen Maj Kazura Jean Bosco
Gen Kabarebe, Gen Patrick Nyamvumba na Gen Maj Kazura Jean Bosco
Abatumirwa bitabiriye uyu muhango
Abatumirwa bitabiriye uyu muhango
Dr Murigande Charles wo muri Kaminuza y'u Rwanda nawe yitabiriye uyu muhango
Dr Murigande Charles wo muri Kaminuza y’u Rwanda nawe yitabiriye uyu muhango
Gen Kabarebe yasoje uyu muhango atanga ubutumwa mu gitabo cy'Abasuye iki kigo
Gen Kabarebe yasoje uyu muhango atanga ubutumwa mu gitabo cy’Abasuye iki kigo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Nibyo umuntu ni wiha,Agaciro. Urwanda,hahaha!!! Baraje baboneko dufite icyerekezo .

Dominique yanditse ku itariki ya: 11-06-2017  →  Musubize

Unit makes strong.Amahoro n’imigisha by’Imana bibi kubayobozi bacu bomunzego zitandukanye.kand natwe.Mana Ishimwe n’ikuzo nibyawe wowe uduha abantu nkaba batekerereza twebwe.komeza ubatere inkunga Mana tugere ahobifuza kandiheza kurushaho.imyaka nimike ariko tugeze aho turangamiwe.Mana turinde gusubirinyuma;uduhe kurengaho cyane.

Mutijima Aman Yussuf yanditse ku itariki ya: 10-06-2017  →  Musubize

igihe ni iki ko abanyagihugu bose basenyera umugozi umwe mu gushakira umutekano ibihugu byabo ndetse n’akarere muri rusange bityo umutekano ugakwirakwizwa muri afurika yose, ntago umutekano wizana ahubwo uraharanirwa bityo bigatuma abantu bahora banga icyabasubiza inyuma mu mutekano w’igihugu cyabo! ntago ibihugu by’amahanga bizaza gushakira afurika umutekano ubwayo itabanje kwigeragereza ndetse no kwirwanaho! dukwiye guhaguruka tukishakamo ubushobozi mu kurinda umutekano w’ibihugu byacu

alias yanditse ku itariki ya: 9-06-2017  →  Musubize

kurinda ubusugire bw’igihugu ni inshingano ndetse akaba umukora wa buri munsi w’umusirikare we wabiherewe uburenganzira ndetse agahabwa intwaro yo kurinda igihugu, sibyo gusa ariko n’umunyagihugu wese agomba guharanira gusigasira ubusugire bw’igihugu cye ndetse agaharanira kurinda ibyagezweho; ibihugu byo muri aka karere nibiba bicungiwe umutekano wabyo mu gihugu imbere nta kabuza ko n’umutekano w’akarere uzacungwa neza kandi ukubahirizwa mu nzira zose!

kirenga yanditse ku itariki ya: 9-06-2017  →  Musubize

Tuzakomeza tubigishe umutekano kuko tuzi akamaro kawo, naho utugejeje! Tuzanaharanira ko Africa n’isi muri rusange byagira amahoro

Manzi yanditse ku itariki ya: 9-06-2017  →  Musubize

warabaye muri Leta ya Habyarimana, ukaza kugera aho uba muri Leta ya Kagame, wakwibaza icyo Habyarimana yari arwaye mu mutwe kikakuyobera, imiyoborere iratandukanye kuva ku rwego rwo hasi kugera ku rwego rwo hejuru, ibi nibyo abanyarwanda dukwiye kujya twishimira umunsi ku muns, bikatunezeza ndetse tukarushaho guterwa ishema no gutera imbere mubyo dukora bya buri munsi!

Kabahizi yanditse ku itariki ya: 9-06-2017  →  Musubize

igisirikare cy’u Rwanda kimaze kubakika kuburyo bwiza kandi bushimishije, kikaba kimaze kuba ubukombe mu mahanga yose, ibi bigezweho kubw’imiyoborere myiza igihugu kidahwema kwimakaza, byinshi bizagerwaho nidukomeza kuri iyi ntambwe nziza twatangiye gutera umunsi ku munsi!

celestin yanditse ku itariki ya: 9-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka