GEARG yagejeje ijambo ry’intimba ku Nteko Ishinga Amategeko ya EU

Itsinda rihagarariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ryasuye Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) i Buruseli rigaragaza uburyo ikibazo cy’abahakana Jenoside giteye inkeke.

Itsinda ry'abanyamuryango ba AERG na GAERG basuye Inteko Nshingamategeko y'Umuryango w'Uburayi
Itsinda ry’abanyamuryango ba AERG na GAERG basuye Inteko Nshingamategeko y’Umuryango w’Uburayi

Iryo tsinda rigizwe n’abahoze mu Muryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG) bari mu Bufaransa aho bagenda batanga ibiganiro mu mashuri, basobanura uruhare rw’amahanga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iri tsinda rikaba ryaboneyeho kuvuga akari k’umutima, mu izina ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ya EU i Buruseli mu Bubiligi.

Ni nyuma y’ukwezi kumwe gusa bamwe mu badepite ba EU basuye u Rwanda bagakora raporo itesha agaciro ubutabera bw’u Rwanda n’imbaraga zishyirwa mu kwimakaza demokarasi mu Rwanda.

Iyi raporo yaje ikurikiye n’icyifuzo cy’Ubufaransa cyo kongera gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana Juvénal.

KT Press itangaza ko ibyo Ubufaransa busaba bugamije kwikoma abayobozi b’u Rwanda, nyamara raporo iherutse yakozwe n’abacamanza b’Abafaransa yaragaragaje ko Ubufaransa ari bwo bwagize uruhare mu ihanurwa ry’iyo ndege.

Hashize ibyumweru birenga bibiri u Rwanda rusohoye urutonde rw’abasirikare bakuru n’abayobozi b’Ubufansa bafashije batizigamye Leta ya Habyarimana gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

KT Press ivuga ko ukuri kose kwavuzwe hejuru kugaragaraza ko ibyo abadepite ba EU basohoye muri raporo yabo ari ibyemezo by’ibihugu bikize (Western countries) bigamije kuyobya uburari ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tariki ya 15 Ugushyingo 2016, byatumye Olivier Mazimpaka Camarade, Perezida wa GAERG avugira ijambo mu Nteko Ishinga Amategeko ya EU agaragaza ingamba zo guhangana no guhashya abahakana Jenoside ndetse n’ubwicanyi ndengakamere.

Mazimpaka Olivier Camarade uyobora GAERG yatanze ubutumwa mu nteko ya EU
Mazimpaka Olivier Camarade uyobora GAERG yatanze ubutumwa mu nteko ya EU

Imbwirwaruhame ya Olivier Mazimpaka mu Nteko ya EU:

Banyakubahwa Badepite,

Bantu mwese muteraniye aha,

Duhagaze hano nk’Itsinda ry’abanyeshuri n’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baturutse muri AERG-Ishyirahamwe ry’Abanyeshuri Barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi na GAERG-Itsinda ry’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, barangije Amashuri makuru na kaminuza.

Duhagarariye ibihumbi by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, igahitana ubuzima bw’abarenga miliyoni; barimo abavandimwe bacu, ababyeyi, abasokuru bacu, abo twari dufitanye amasano ya bugufi, inshuti ndetse n’abandi bari intagereranywa kuri twe.

Ni Jenoside yacuriwe umugambi, irategurwa, iterwa inkunga ishyirwa mu bikorwa. Ni Jenoside ikomeje,ubu igeze ku musozo wayo ariwo, kuyihakana no kuyipfobya.

Ihakana ryayo rishingiye ku guceceka no kwigira ntibindeba kw’Umuryango Mpuzamahanga, umuryango uhagarariwe mu nzego z’ubuyobozi no mu mategeko muri iki cyumba uyu munsi.

Tuvuge ko kuyemera byakozwe bibeshye,…yego kandi ntabwo turi hano kubashinja “kudatabara abari mu makuba” icyo gihe, nubwo guceceka ari ubundi buryo bwo kubishimangira.

Tuvuge ko Umuryango Mpuzamahanga utigeze umenya ko hari Jenoside yari irimo kuba mu Rwanda nubwo kuri bamwe, ‘Jenoside muri ibyo bihugu harimo n’icyacu itari ikibazo gikomeye’ ku buryo byatesha igihe itangazamakuru ryari “rishishikaye” rikora inkuru ku bindi “bibazo bikomeye n’ibirori” byari birimo kuba icyo gihe.

Twabonye n’amaso yacu, turumva kandi twifatanya n’umutima wacu wose no gutakamba kwacu mu gitero umutwe w’iterabwoba wagabye ku kinyamakuru “Charile Hebdo” tugira tuti “I am France, I am Charlie…I am…I am (bishatse kuvuga ngo ndi Ubufaransa, Ndi Charlie,…Ndi…Ndi…).

Twashyize hamwe mu gutabakambira no kubasabira nubwo ntawe twigeze twumva agira ati “Ndi u Rwanda, Ndi Umututsi…” muri 1994.

Ariko burya Jenoside aho iva ikagera ni Jenoside. Turi ibiremwa muntu twese, dufite ubuzima kandi amaraso atembera kimwe mu mijyana no mu migarura.

Inshingano zo gutabara zagiye he? Zo kutareberera abo bose bicwa urw’agashinyaguro? Ubu turi mu gihugu cya kabiri, nyuma y’Ubufaransa, gicumbikiye umubare munini w’abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amateka ni amateka, waba mwiza waba mubi, twaba hari inyungu za politiki tubangamira cyangwa ntazo…nk’uko Perezida wacu, Paul Kagame, akunze kubivuga uko byagenda kose“les faits sont têtus” bishatse kuvuga ngo “wagoreka, utagoreka ibikorwa ubwabyo birivugira.”

Nshuti Badepite,

Mwasobanurira gute abaturage banyu uko mukora ku misoro yabo, batanga biyushye akuya, ngo mufashe kubaho neza umubare utari umuto w’abantu bazwi nk’abajenosideri?

Umutekano w’abaturage banyu wizewe gute mu gihe abana banyu bategekwa kubana n’abantu batashidikanyishe kwica abavandimwe babo?

Aba bantu mwirirwa mugendana mu mabisi, bakigana n’abana banyu n’abavandimwe banyu ndetse mukanaturana.

Bamwe muri bo bagenda bahinduka, buhoro buhoro, abo mu miryango yanyu migari, bashakana n’abana banyu, ndetse bakanacudika n’abavandimwe banyu.

Nyamara, u Rwanda rwahisemo kwigira ku mateka yarwo rukiyubaka nk’igihugu. Kigali, Umurwa w’Igihugu cyacu, izwi nk’umujyi wa mbere ufite isuku muri Afurika. Ubu dufite amazu nubwo abenshi muri twe basenyewe muri Jenoside.

Igihugu cyacu cyakoze ibishoboka byose ngo kigarure amahoro, ubumwe n’ubwiyunge. Giverinoma yadusabye nk’Abanyarwanda, by’umwihariko abarokotse Jenoside, ikintu gikomeye kurusha ibindi byose bibaho: kubana n’abatwiciye imiryango.

Uko byagenda kose twemera ko ari abavandimwe bacu b’Abanyarwanda. Kubana nk’Abanyarwanda byarashobotse binyuze mu nzira twahisemo zo kwishakamo ibisubizo, zimo ubwiyunge n’ubutabera bwunga.

Nyamara, imbaraga zose twashizemo ntaho zatugeza tutabanje gusana imitima yacu, nta butabera. Ntaho zatugeza no gukomeza guceceka k’Umuryango Mpuzamahanga.

Imiryango nka EU ni yo yagafashe iya mbere mu kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jonoside birirwa batembera mu Burayi.

Nkiri muto data yajyaga akunda kumbwira ko “Inteko Ishinga Amategeko mu Gifaransa” ari aho abaturage batowe bavugira mu izina ry’abaturage. Nyamara ntakiriho.

Nakamubwiye ko yambeshye cyangwa hari ikindi gisobonuro cy’Inteko Ishinga Amategeko yirengagije ko “Iceceka” cyangwa ko ivuga ku bibazo bimwe gusa iba yahisemo.

Nshobora kuba ndimo kwibeshya, ariko ni yo mpamvu twakoze uru rugendo rwose tukava mu mutima w’Afurika, mu Rwanda, ngo tuvugane namwe imbonankubone. Ndakeka ko kandi ndizera ko ndimo kuvugana n’intumwa za rubanda.”

Niba mutamfasha, nibura Amanda Uwisanga, uyu mwana w’imyaka 16 twazanye kureba uko igihugu cyateye imbere kiba kimeze.

Isi yateye imbere ikomeje kuduha amasomo y’ubutabera itwoherereza “impuguke mu butabera” mu gihugu cyacu.

Ntabwo yumva ukuntu ibihugu nk’ibyo bifite inkiko zisumba izindi n’ubutabera buhebuje ari byo bicumbikiye mu mudendezo uhebuje abamwiciye ba sekuru, ba se wabo, ba nyirarume, ba nyina wabo na ba nyirasenge.

Mu izina rya AERG na GEARG, munyemerere nsoze nshimira buri wese n’imiryango (organizations) mu bihugu bitandukanye no ku isi hose yahisemo kudaceceka ikavuguruza ikibi. Ndashimira cyane EGAM-Umuryango urwanya ivangura rishingiye ku ruhu mu Burayi, itsinda yadufashije kugera ngo uru ruzinduko, n’ibijyanye na rwo, rushoboke.

Ndasaba abari hano bose gufatana urunana tukarwanya akarengane, icyo gihe tuzaba duhaye agaciro abasaga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu rugendo barimo mu Burayi baboneyeho gusura Inzibutso zo mu Burayi Bakunamira Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu rugendo barimo mu Burayi baboneyeho gusura Inzibutso zo mu Burayi Bakunamira Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Muraho nitwa mukantaganira Odette,nacitse kuicumu rya Genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mucyahoze Ari akarere ka Ngenda(Bugesera) mumurenge wa Ruhuha ubu ntuye Nyagatare umurenge wa Rwempasha akagali ka Rwempasha narangije kwiga
muri kaminuza yigenga ya kigali (ULK) muishami rya sciences economique et Gestion mu mwaka wa 2010 kunkunga ya Farg. Kuva icyo gihe kugeza ubu ntakazi nigeze mbona .mfite umugabo nabana bane,none ngeze aho numva ubuzima bwimibereho yubushomeri bungoye. Nimwe babyeyi mfite
mungire inama yamfasha gukomeza guharanira kubaho. Murakoze Imana ibahe umugisha.

Mukantaganira odette yanditse ku itariki ya: 26-03-2021  →  Musubize

Ibi ni byiza mujye mubabwira batazanibeshya ko ntacyo tuzi...! uretse ko wa mugani ibikorwa byacu bizajya bibabwira...! ubutaha ni uguhera ni iwacu muri africa..!!

M.Rengezi yanditse ku itariki ya: 24-11-2016  →  Musubize

Rwose ibyo AERG na GEARG mukoze turabishima. Ngo nubwo ubwira intumva amara ibinonko, ariko bariya banyaburayi harimo abumva. Travail bien fait.Bravo bana bacu kandi bana b’ u Rwanda.

C.H yanditse ku itariki ya: 24-11-2016  →  Musubize

Twishimiye itsinda ryacu AERG na GEARG bakomeye kugaragaza uruhare amahanga yagize muri Genocide ya korewe abatutsi muri 1994.

KABAGEMA Pascal yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

mukomerezaho bavandimwe kuko turiho kandi tuzabaho,kandi abacitse kwicumu dukeneye ubutabera kandi inteko yuburayi yari ikwiriye gushyira mugaciro itanga umurongo wukuntu abajenocideli bidegembya iburayi bashyikirizwa ubutabera.

gahirwa yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

IBI BINTU NI BYIZA TURABISHYIGIKIYE,BYIBURA HARI ICYO BIZAHINDURA MU MITWE YABO BAZUNGU

NYINAWUMUNTU Martine yanditse ku itariki ya: 22-11-2016  →  Musubize

Nibyiza cyane mukomereze aho bana bacu. Mudushyirireho amafoto muri mu nteko turebe uko byari byifashe!!

Haguma yanditse ku itariki ya: 21-11-2016  →  Musubize

mubyukuri ntawakwibagirwa jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Alias yanditse ku itariki ya: 21-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka