Gaz Methane igiye gucukurwa mu Kivu izatanga MW 200 z’amashanyarazi

Igihugu cya Congo n’u Rwanda bagiranye amasezerano akubiye mu mushinga wo gucukura Gaz Metane iri mu Kiyaga cya Kivu mu rwego rwo kuyibyazamo amashanyarazi angana na MW200.

Minisitiri Kamayirese na Minisitiri Ngoie basinye amasezerano y'ubufatanye
Minisitiri Kamayirese na Minisitiri Ngoie basinye amasezerano y’ubufatanye

Ni amasezerano yashizweho umukono n’Abaminisitiri b’ibihugu byombi bashinzwe ibirebana n’ingufu ku wa 22 Kamena 2017.

Gukorera hamwe uyu mushinga byasabwe n’Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Congo, gusa nta gihe gihamye kivugwa uwo mushinga uzaba wuzuye kuko bataratangira gukora imbanziriza-mushinga.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri Minisiteri y’ibikorwa-remezo mu Rwanda Kamayirese Germaine avuga ko uyu mushinga uzihutishwa cyane kurusha indi mishinga yagiye ihurirwaho n’ibi bihugu byombi kuko ibihugu byombi bihamya ko ufite akamaro cyane.

Yagize ati” ikigaragara ni uko nyuma y’aho tubisabiwe n’Abakuru b’ibihugu tukaba tubisinye uyu munsi nta gihe bitwaye.

Rero hari ubushake ku bihugu byombi kugira ngo uyu mushinga ukorwe, ubwo bushake ni bwo dushingiraho tuvuga ko uyu mushinga uzakorwa vuba kurusha indi yagaragaye mbere.”

Abaminisitiri bombi nyuma yo gusinya amasezerano
Abaminisitiri bombi nyuma yo gusinya amasezerano

Minisitiri wa Congo ushinzwe ibirebana n’ibikomoka kuri Peterori Ngoie Muken avuga ko atari ubwa mbere Congo igirana amasezerano nk’aya y’ubufatanye n’igihugu cy’u Rwanda ariko ntashyirwe mu bikorwa aha akaba yizeza ko iki ari cyo gihe cyo kugira ngo bive mu magambo bishyirwe mu bikorwa.

Ati” urugero hari amasezerano y’ubufatanye yo kubyaza umusaruro Gaz Metane iri mu Kiyaga cya Kivu yasinywe n’ibihugu byombi hano i Bukavu mu 1975 hashize imyaka 42 ntiyashyizwe mu bikorwa.

Aya masezerano atandukanye n’ayayabanjirije kuko azakurikirwa n’ibikorwa kubera ko twatakaje igihe kinini ku mpande zombi zirebwa n’iki kibazo.”

Abaminisitiri bahanye impano
Abaminisitiri bahanye impano

Uwo mushinga numara kuzura ngo uzafasha mu kongera amashanyarazi bityo bibashe kugabanya ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko rwo muri ibi bihugu kuko bizatanga akazi ku buryo butandukanye, haba mu buryo bwo kubaka inganda n’ibindi.

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango
Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yewe nta bwenge weeeeeee! ubwo urumva byabonekera rimwe gute koko! Ubwo uzi akayabo bisaba?
Niwishinga amaradiyo uzasara. Wowe kora ubareke ubwo uziko ibyo arimo aba ahembwa? Wabona akurusha n’umushahara. Niba ari kirihahira uri mu biki?

masomaso yanditse ku itariki ya: 21-04-2018  →  Musubize

NYAMUNEKA MUBYIHUTISHE IZAZANE NA GALI YAMOSHI,MUZABA MUKOZE RWOSE NDETSE NIKIBUGA CYINDEGE BUGESERA !! MAZA BYABIRADIYO BIBURE ICYO BIVUGA !!!!

Gahinda yanditse ku itariki ya: 23-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka