Gatsibo: Abafite ubumuga baracyakeneye kwitabwaho kurushaho

Abashinzwe kwita ku bafite ubumuga butandukanye mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko hakiri byinshi byo gukora ngo ubuzima bwabo burusheho kugenda neza.

Bamwe mu bana bafite ubumuga bo mu karere ka Gatsibo bahawe inyunganirangino.
Bamwe mu bana bafite ubumuga bo mu karere ka Gatsibo bahawe inyunganirangino.

Byagaragarijwe itsinda rya komisiyo ishinzwe imibereho myiza y’abaturage mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite, mu ruzinduko intumwa za rubanda zagiriye muri aka karere mu cyumweru gishize.

Kantengwa Merry, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, , yagaragarije intumwa za rubanda ko nubwo hari byinshi bimaze gukorwa kugira ngo ubuzima bw’abafite ubumuga burusheho kumera neza, hakiri ibigicyenewe kugira ngo abafite ubumuga nabo barusheho kwitabwaho.

Yagize ati “Tubifashijwemo n’abafatanyabikorwa b’akarere hari byinshi byakorewe abafite ubumuga birimo kubaha inyunganirangingo no kububakira ahabagenewe bahererwa serivisi zitandukanye n’ibindi ariko baracyakeneye kwitabwaho kurushaho.”

Muri uru ruzinduko intumwa za rubanda zasuye kimwe mu bigo birererwamo abana bafite ubumuga kitwa “Wikwiheba Mwana”, giherereye mu murenge wa Ngarama, kirererwamo abana bagera kuri 44 bafite ubumuga butandukanye.

Hon. Depite Ngabo Amiel waruyoye iri tsinda ry’abadepite, yavuze ko nubwo abana bafite ubumuga bo mu karere ka Gatsibo bagerageza kwitabwaho mu bigo bibarera, ngo bakwiye gusubizwa mu miryango bavukamo bagakomeza kwitabwaho bayirimo.

Ati “Abafite ubumuga baracyakeneye gukorerwa ubuvugizi kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kumera neza, ariko icyo dusaba Akarere ka Gatsibo ni ugukora ubukangurambaga mu babyeyi b’abana bafite ubumuga bakabumvisha ko kubitaho nk’abandi ari inshingano zabo.”

Akarere ka Gatsibo katuwe n’abaturage ibihumbi 433,020, abagera ku bihumbi 22,000 bafite ubumuga muri bo abagera ku bihumbi 551,000 bamaze gushyirwa muri gahunda yo kwitabwaho.

Mu bindi bikorerwa abafite ubumuga bo mu karere ka Gatsibo mu rwego rwo kubashakira uburyo bakwiteza imbere no kubungabunga imibereho myiza yabo, ni ukubaha ubufasha mu babigisha imyuga itandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka