Gatabazi yababwiye kwibagirwa ubutwari niba imiryango ikirangwamo amakimbirane

Gatabazi JMV Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru arasaba abatuye umurenge wa Shingiro mu karere ka Musanze kwirinda amakimbirane yo soko y’ubukene, avuga ko umuryango udashobora kuvukamo intwari uhora mu makimbirane.

Abagize ubutwari bwo kurokora Abatutsi muri Jenoside bambitswe imidari y'ishimwe
Abagize ubutwari bwo kurokora Abatutsi muri Jenoside bambitswe imidari y’ishimwe

Ni mu muhango wo kwizihiza umunsi w’intwari ku nshuro ya 24 wizihirijwe ku rwego rw’intara mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze.

Guverineri Gatabazi yibukije abaturage ko abana bakurira mu miryango mizima, abantu bagashyira hamwe barushaho kubaka u Rwanda.

Yagize ati “Turashaka ko abana bakurira mu rugo ruzima umugore n’umugabo bagashyira hamwe. Ntabwo ushobora kuba intwari urwana n’umugore, ntabwo ushobora kuba intwari abana utabajyanye mu ishuri, ntabwo waba intwari ufata abana ku ngufu.”

Yashimiye kandi ingabo zitanze zibohora igihugu zimwe zikahagwa kugira ngo Abanyarwanda bashobore kwizihiza umunsi nk’uyu.

Ati “Ndagira ngo dushimire intwari zabohoye u Rwanda uyu munsi tukaba dutekanye, ngabo z’u Rwanda muri hano namwe bapolisi mwakoze akazi gakomeye, turabashimiye cyane kandi tubikuye ku mutima.”

Abayobozi banyuranye bifotozanya n'abarinzi b'igihango bambitswe imidari
Abayobozi banyuranye bifotozanya n’abarinzi b’igihango bambitswe imidari

Kuba umurenge wa Shingiro ufite abarinzi b’igihango umunani muri 15 bagize Akarere ka Musanze, ni bimwe mu byateye ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru kuhizihiriza umunsi w’intwari.

Abo baturage barokoye bamwe mu Batutsi bahigwaga muri Jenoside, bambitswe impeta z’ubutwari batangariza Kigalitoday ko bishimiye gushimirwa mu ruhamwe.

Bizimana Pio umwe mu bambitswe impeta yavuze ko yakijije Abatutsi bari bihishe ahantu igitero cy’Interahamwe cyari kigiye kugera ngo kibice.

Ati “Narabahishe ku buryo umuryango wose nawurokoye, interahamwe zikimenya ko ari njye wabarengeje baraje baramfata baranjyana ngo ndi icyitso, mara ibyumweru bibiri mu ishyamba kugeza ubwo Izamarere zifashe igihugu.”

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti“Dukomeze ubutwari twubaka u Rwanda twifuza”.

Mu muhango wo kwizihiza umunsi w'intwari, abaturage basabanye n'ubuyobozi
Mu muhango wo kwizihiza umunsi w’intwari, abaturage basabanye n’ubuyobozi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka