Gako: Ingabo za Afurika zihora ziteguye gutabara aho rukomeye zatangiye imyitozo

Ingabo 200 zo mu bihugu bya Afurika 13 zatangiye imyitozo ya gisilikare yiswe “Utulivu Africa III”, iri kubera mu kigo cya gisilikare cya Gako kiri i Bugesera.

Ingazo 200 zaturutse mu bihugu 13 byo muri Afurika zihora ziteguye gutabara aho rukomeye ziri mu myitozo i Gako mu Bugesera
Ingazo 200 zaturutse mu bihugu 13 byo muri Afurika zihora ziteguye gutabara aho rukomeye ziri mu myitozo i Gako mu Bugesera

Iyo myitozo y’ingazo za Afurika zihora ziteguye gutabara aho rukomeye, yatangijwe ku mugaragara kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Werurwe 2017, yatangiye tariki ya 20 Werurwe ikazasozwa tariki ya 31 Werurwe 2017.

Ihuje abasirikare ba ba-ofisiye babarirwa muri 200 bo mu bihughu 13 birimo n’u Rwanda. U Rwanda rufitemo ingabo 90.

Ibyo bihugu uko ari 13 ni Algeria, Angola, Benin, Burkina Faso, Chad, Egypt, Niger, Senegal, South-Africa, Sudan, Tanzania, Uganda n’u Rwanda.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt. Col. Rene Ngendahimana aravuga ko kwakira iyi myitozo bigaragaza icyizere AU yagiriye u Rwanda rwubaka icyizere mu ngabo zigomba gutabara aho rukomeye.

Agira ati "Izi ngabo zizajya zitabara ahabaye ikibazo kandi byihuse nta kurindira ko ingabo za kure ya Afurika ziba arizo ziza gutabara."

Akomeza avuga ko kugira ngo izi ngabo zitabare, zizajya zihabwa uburenganzira n’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU).

Kugeza ubu ntabwo izi ngabo ziritabazwa. Gusa ariko avuga ko ziteguye igihe cyose aho bazishaka zatabara byihuse.

Imyitoro ya Utulivu Africa III iri kubera i Gako, ibaye ku nshuro ya gatatu: ubwa mbere ya bereye muri Afurika y'Epfo ubwa kabiri muri Angola
Imyitoro ya Utulivu Africa III iri kubera i Gako, ibaye ku nshuro ya gatatu: ubwa mbere ya bereye muri Afurika y’Epfo ubwa kabiri muri Angola

Igihugu cyakiriye iyo myitozo nicyo kiba gifite ubuyobozi. Bivuze ko mu gihe hari aho rukomeye muri Afurika, icyo gihugu nicyo gifata iya mbere mu gutabara ibindi bihugu bigatabara nyuma bitarenze iminsi irindwi.

Major Alexis Ahabyona, waturutse muri Uganda avuga ko biteguye gutabara igihe bitabajwe kandi ko ubushobozi babufite.

Agira ati "Aha turasangira ubunararibonye ndetse n’ubunyamwuga bwo mu bihugu bitandukanye."

Iyo myitozo iri kubera mu Rwanda ibaye ku nshuro ya gatata. Ubwa mbere yabereye muri Afurika y’Epfo naho iyo ku nshuro ya kabiri ibera muri Angola.

Gen. Major Jacques Musemakweri, umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka watangije iyo myitozo yahamagariye abayarimo kuyaha agaciro kuko Afurika ibatezeho kugarura amahoro aho yahungabanye.

Akomeza avuga ko u Rwanda rwiteguye gukora ibishoboka byose kugirango iyo myitozo izagende neza.

Sivuyile Bam, intumwa y’umuryango wa Afurika ushinzwe ibikorwa by’amahoro yasabye ko ibibazo byagiye biba mu bihugu bimwe na bimwe, bitazongera ukundi. Aho yatanze urugero kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Yatanze kandi amateka yishyirwaho ry’iyo myitozo. Yavuze ko ishyirwaho ryayo ryaturutse mu nama yabereye muri Zimbabwe muri 1997, ihuje abakuru b’ingabo.

I Gako hateraniye ingazo zaturutse mu bihugu 13 byo muri Afurika
I Gako hateraniye ingazo zaturutse mu bihugu 13 byo muri Afurika

Abayobozi b’umuryango wa Afrika yunze bemeje imyanzuro yafashwe muri iyo nama, maze hafatwa umwanzuro wo gushinga umutwe nyafurika uhora witeguye gutabara ahavutse ibibazo by’umutekano muke (ACIRC: African Capacity for Immediate Response to Crises).

Uwo mutwe watangijwe mu 2013 mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo nk’Abanyafurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mwakoze murakarama, ahubwo mutwegyeza Igihugo cy’Urwanda hafi. N’ukuntu mutumenyeshya kuratunezeza.

Muhumuza Abel Inkeragutabara yanditse ku itariki ya: 28-03-2017  →  Musubize

Kigali today, ndabashimiye ku bunyamwuga bwanyu in terms of reporting. Muze kureba ukuntu igihe nta mafoto ahagije yadushyiriye ho. Kudos to you guys

munya yanditse ku itariki ya: 26-03-2017  →  Musubize

kbx bajye bafashanya

sarkodie yanditse ku itariki ya: 25-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka