Gakenke:Abaturage 500 bishyuriwe mituweri na Diaspora ya Centrafrique

Abanyarwanda bibumbiye muri Diaspora “Isango” yo muri Centrafrique bishyuriye mituweri abaturage 500, bagizweho ingaruka n’ibiza mu karere ka Gakenke.

Rugira Jean Nicolas ashyikiriza sheki ya miliyoni imwe n'igice Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke
Rugira Jean Nicolas ashyikiriza sheki ya miliyoni imwe n’igice Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke

Ku itariki ya 07 niya 08 Gicurasi 2016 abaturage bo muri aka Karere, bahuye n’ibiza by’imvura nyinshi yabasenyeye amazu ibangiriza n’imyaka. Igikorwa cyo kubatera inkunga cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Ugushyingo 2016.

Abanyarwanda bo muri Diaspora ya Centrafrique bahaye Sheki y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’igice ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke, agenewe kwishyurira aba baturage ubwisungane mu buvuzi.

Rugira Jean Nicolas umunyamabanga mukuru w’iyi Diaspora , avuga ko bifuje gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza, kuko bumvaga ko hashobora kuba harimo abananiwe kwiyishyurira mituweri bitewe n’ibiza bahuye nabyo.

Ati “Twamenye ko aka karere kagize ibyago bikabije biturutse ku biza, Abanyarwanda turavuga tuti reka tuze tubafate mu mugongo babone ko turi kumwe nabo.

Aba baturage twababwira ngo bakomere, bite kuri gahunda leta ibategurira kuko ni gahunda zituma bagira ubuzima bwiza kandi zigatuma igihugu kivugwa neza mu mahanga.”

Umuyobozi w’aka karere Nzamwita Deogratias, avuga ko igikorwa nk’iki iyi Diaspora yakoze ari ingirakamaro, kuko hari abaturage basaga 3000 bari batarashobora kwishyura mituweri kandi bari basanzwe biyishyurira.

Ati “Kubera ibiza hari abaturage batari bakibasha kwiyishyurira mitiweri kandi mbere bariyishyuriraga. Iyi nkunga iradufasha kwishyurira abasaga 500 bajye bivuza nta kibazo.”

Avuga kandi ko igikorwa nk’iki cyo gufasha abari mu kaga bari no kugikora mu gihugu cya Centrafrique babamo.

Ati “Turi gufasha abanyeshuri 350 barangiza umwaka wa gatandatu baba mu kigo cy’amashuri abanza cy’ahitwa Empoko hafi y’ikibuga cy’indege cya Bangui, kugirango barangize amashuri yabo”.

Diaspora Isango y’abanyarwanda batuye muri Centrafrique igizwe n’abanyarwanda basaga 80 batuye mu bice bitandukanye byo muri iki gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abobana burwanda bakoze

kz yanditse ku itariki ya: 24-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka