Gakenke: Abasenyewe n’ibiza baremewe amabati ibihumbi 45

Umuryango nterankunga wa gikirisitu wita ku batishoboye “World Vision” waremeye amabati ibihumbi 45 abasenyewe n’ibiza mu Karere ka Gakenke.

Umuryango World Vision waremeye amabati imiryango yo mu Karere ka Gakenke yibasiwe n'ibiza.
Umuryango World Vision waremeye amabati imiryango yo mu Karere ka Gakenke yibasiwe n’ibiza.

Abasenyewe n’ibiza baturuka mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gakenke bahawe aya mabati kuri uyu wa 23 Kamena 2016, akaba afite agaciro ka miliyoni 256Frw.

Imiryango igera ku 1000 yo mu Karere ka Gakenke yaremewe amabati irishimira ko inkunga bahawe igiye kubafasha gusakara amazu yabo bakava mu miryango yari ibacumbikiye, bagasubira gutura mu nzu zabo.

Ndamage Syldio, umusaza utuye mu Murenge wa Muzo, avuga ko ibiza byateje inkangu bikamusenyera inzu akaba yari abayeho nabi kuko yari abayeho nk’uri hanze. Amabati ahawe agiye kumufasha gusakara, bikazamufasha gutura mu nzu ye.

Ati “N’aho nikingaga, nasaga nk’umuntu uri hanze kuko inzu zanjye zasenyutse, nabaga ndi nko mu kirere nta hantu mfite ho gutaha none rero mumpaye ano mabati, nkaba ngiye kubaka nkasakara,nzabasha gusubira mu buzima busanzwe.”

Imiryango igera ku 1000 yaremewe amabati, yose yamaze kubona aho izatura hatari mu manegeka.
Imiryango igera ku 1000 yaremewe amabati, yose yamaze kubona aho izatura hatari mu manegeka.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Uwimana Catherine, avuga ko nyuma y’ibiza, bari bafatanyije n’abafatanyabikorwa n’inzego zitandukanye bubakira abaturage, bityo bakaba bishimiye ko babonye isakaro.

Ati “Abaturage bakoze uko bashoboye bubaka amazu mu muganda, dufatanyije na Leta y’u Rwanda. Uyu munsi rero turishimye ko babonye amabati, bagiye kubaka bagatura nibura icyo kibazo cyo kutagira aho batura kikaba kirangiye.”

Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, George Gitau, asobanura ko iki gikorwa bagikoze kugira ngo bifatanye n’abarokotse ibiza.

Abaturage basenyewe n'ibiza bari bategereje kuremerwa amabati.
Abaturage basenyewe n’ibiza bari bategereje kuremerwa amabati.

Ati “Nyuma y’ibiza byibasiye kano gace, turi hano uyu munsi kwerekana urukundo rwacu no gutanga ubufasha ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, by’umwihariko Minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza no gucura impunzi.”

Buri muryango mu yaremewe, wahawe amabati 45 harimo 30 yo gusakara inzu hamwe n’andi 10 yo gusakara igikoni mugihe ayandi atanu azabafasha mu gusakara ubwiherero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka