Gahunda bise Igiceri cy’icyizere yabafashije guhindura ubuzima bwa benshi

Babicishije muri gahunda bise “Igiceri cy’icyizere”, abanyeshuri bibumbiye mu ihuriro ryitwa Rwanda Biotechnoligy Student’s Network(RBSN), barihiye mituweri imiryango 18.

Bamwe mu bagize iri huriro bari kumwe n'abaturage barihiye ubwisungane mu buvuzi
Bamwe mu bagize iri huriro bari kumwe n’abaturage barihiye ubwisungane mu buvuzi

Aba banyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, bafashije imiryango itishoboye yo mu kagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma mu karere ka Huye.

Iyi miryango yashyikirijwe ubu bwisungane mu buvuzi nyuma y’umuganda usoza ukwezi k’Ukwakira, wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2016.

Shyaka Blaise uyobora iri huriro, avuga ko batekereje gukora ubu bukangurambaga, bagamije guhindura ubuzima bw’abaturage batishoboye, baturiye Kaminuza bigamo.

Agira ati”Twabitekerejeho dusanga n’ubwo umuntu yatanga amafaranga 100, ashobora guhindura ubuzima bw’abantu bari baratakaje icyizere.

Twahise dutangiza ubu bukangurambaga twise “Igiceri cy’icyizere”(Coin of Hope) buri munyeshuri yigomwa igiceri cya 100, tubasha kubona 54,000 Frw yo kwishyurira mituweri imiryango 18”.

Shyaka Blaise uyobora iri huriro avuga ko ibi bikorwa bizahoraho kandi bukaguka
Shyaka Blaise uyobora iri huriro avuga ko ibi bikorwa bizahoraho kandi bukaguka

Bamwe mu baturage bafashijwe, bashimiye aba banyeshuri babatekerejeho kuko ngo byari byarabananiye kwirihira kubera kutishobora.

Mushimiyimana Rehema avuga ko yari ahangayikishijwe n’abana batoya afite, aba banyeshuri bakaba bamubyaye muri batisimu.

Ati” Imana ibahe umugisha! Nk’ubu nari mpangayitse nibaza uko nzabigenza umwana naramuka arwaye kandi nta mituweri mfite, none barantabaye”.

Ni ku nshuro ya mbere aba banyeshuri bakora igikorwa cyo gufasha abaturage bakikije kaminuza bigamo.

Bavuga ko ibi bikorwa bigiye kuba ngaruka mwaka, ndetse bikazaguka kugeza ku rwego rw’igihugu.

Abanyeshuri babanje gufatanya n'abaturage ba Ngoma gukora umuganda
Abanyeshuri babanje gufatanya n’abaturage ba Ngoma gukora umuganda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ooooh mwarakoze cyane bavandi... Imana ibahe umugisha nukuri

Abaliho Anselme yanditse ku itariki ya: 31-10-2016  →  Musubize

Muri abo gushimirwa kuriki gikorwa cyubutwari ndabashyigikiye,kdi mukomereze aho. Bravoo

Marie providence yanditse ku itariki ya: 31-10-2016  →  Musubize

we are proud of you our brothers and sisters let your light shine all this nation natwe turabashigikiye: mugabe, blaise, caro, Jeanne, Museven, mutabazi, nabandi mwese!!!!

enock yanditse ku itariki ya: 31-10-2016  →  Musubize

tubashimiye icyo gikorwa kiza.dukomeze dufatanye mu kwiyubaka twubaka n’igihugu cyacu.

hirwa firmin yanditse ku itariki ya: 31-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka