Gafotozi w’Umunyamerika yasangije ubunararibonye abahugurwa na Kigali Today

Louise T. Koonce, gafotozi ukomoka muri Amerika (USA) yasuye ikigo cy’itangazamakuru cya Kigali Today Ltd, asangiza ubunararibonye abari guhabwa amahugurwa mu gufata amafoto ya Kinyamwuga.

Gafotozi Louise ubwo yaasangizaga ubunararibonye bwe abahugurwa na Kigali Today mu gufotora
Gafotozi Louise ubwo yaasangizaga ubunararibonye bwe abahugurwa na Kigali Today mu gufotora

Yasangije ubunararibonye bwe abantu 15 bari muri ayo mahugurwa mu ruzinduko yahagiriye, tariki 07 Gashyantare 2017.

Louise T. Koonce avuga ko gufotora ari umwuga nk’iyindi yose ibeshaho abantu benshi ku isi mu gihe babikora babikunze.

Agira ati “Gufotora kimwe n’iyindi myuga myinshi ku isi iyo ubikoze ubikunze bikubyarira inyungu bikagutunga wowe n’umuryango wawe mugatera imbere.”

Uyu gafotozi w’umugore unigisha gufutora, yanagize umwanya wo kwereka abahugurwa na Kigali Today amafoto yagiye afata mu bihe bitandukanye.

Ati “Ifoto nyayo ubundi igomba kuba ivuga ikaganagaragaza igikorwa mu buryo bwa kinyamwuga maze ubutumwa bugatambuka.”

Yifashishije ifoto yerekanye uburyo igikorwa gishobora kugaragazwa ariko ba nyiri ukugikora bo ntibagaragare mu gihe bibaye ngombwa ko hahishwa amasura yabo.

Muri ubwo bunararibonye bwe mu gufotora yahishuriye abahugurwa ko gufata ifoto nziza bidasaba kugira kamera ya rutura (Professional Camera) kugira ngo gafotozi abone iyo yifuza ifite umucyo aribyo we yise “Clarity” mu ruririmi rwe rw’icyongereza.

Habimana Emmanuel, umwe mu bahugurwa mu avuga ko yishimira ubumenyi amaze kunguka mu gihe cy’ibyumweru bibiri bishize yigishwa.

Agira ati “Nshimishijwe cyane no kubona gafotozi w’umunyamerika ampagarara imbere akavuga ibintu bikorerwa kuri ‘camera’ nkamukurikira nta hantu ntakaye mu gihe asobanura.

Nizeye neza ko amahugurwa y’ukwezi ndimo azashira ndi ku rwego mpuzamahanga mu gufata amafoto ku buryo nzabibyaza umusaruro nkihangira umurimo.”

Abahugurwa mu gufotora n'ababahugura bari kumwe na Gafotozi Louise T. Koonce
Abahugurwa mu gufotora n’ababahugura bari kumwe na Gafotozi Louise T. Koonce

Amahugurwa ku gufotora atangwa n’Ikigo cy’itangazamakuru cya Kigali Today Ltd ku nkunga y’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA).

Agamije gusiba icyuho cy’ubunyamwuga buke bugaragara hamwe na hamwe mu gufotora mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nanjye ndi gafotozi wo mucyaro,iyo gahunda ndayishimye kubufatanye na kigalitoday natwe muzadusure i rubavu mu murenge wa bugeshi akagari ka rusiza.Kuko natwe hari byinshi mugufotora tutari twamenya,mukomeze kugubwaneza.

Hitayezu daniel yanditse ku itariki ya: 8-02-2017  →  Musubize

nabigenza nte ngo nange nitabire aya mahugurwa?
nifuza kuba gafotozi wumwuga.

yves yanditse ku itariki ya: 8-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka