Gacaca yamushinje Jenoside none ageze mu rukiko rukuru asaba kurenganurwa

Ubushinjacyaha bwisobanuye ku bujurire bwa Dr Kabirima Jean Damascene ushinjwa uruhare muri Jenoside butera utwatsi ibyo gukusanya abaturage aho uregwa avuka ngo bashinje, banashinjure.

Kabirima (wambaye imyenda y'imfungwa) imbere y'urukiko aburana igihano yakatiwe na Gacaca cyo gufungwa burundu y'umwihariko
Kabirima (wambaye imyenda y’imfungwa) imbere y’urukiko aburana igihano yakatiwe na Gacaca cyo gufungwa burundu y’umwihariko

Dr Kabirima ushinjwa icyaha cya Jenoside yakoreye mu Murenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru, yahawe ibisobanuro ku bujurire bwe kuri uyu wa 15 Gicurasi 2017.

Ku wa 11 Gicurasi 2017 Dr Kabirima n’umwunganira mu mategeko, basobanura iby’ubujurire bwe mu rugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka, babwiye urukiko ko ibyo ubushinjacyaha bushinja Kabirima ari ibinyoma.

Bahakanye ibyaha aregwa birimo gutegura no gukora Jenoside mu Murenge wa Rusenge muri Nyaruguru, gushishikariza abandi gukora Jenoside, kuba yari afite imbunda yifashisha muri Jenoside no gusambanya abakobwa b’Abatutsi nyuma bakicwa.

Ibi byaha byose, Dr Kabirima arabihakana, we n’umwunganira bagasaba ko, mu nyungu z’ubutabera byaba byiza urukiko rugiye i Bunge mu Murenge wa Rusenge kwishakira amakuru.

Me Pascal Munyemana, wunganira Dr Kabirima, yagize ati “Nk’uko umukiriya wanjye yabisabye, nanjye kandi ni byo nsaba, turasaba urukiko ko rwajya i Bunge rugakusanya abaturage bose rugasaba abashinja bamushinja kujya uruhande rumwe n’abamushinjura ku rundi rukirebera.”

Kabirima n’umwunganizi we, baburana bavuga ko abamushinja ari abantu bamwe bamufitiye urwango n’ibindi bagamije, mu gihe ngo imbaga y’abaturage imushinjura kandi igahamya ko Jenoside itangira muri Rusenge atari i Bunge.

Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Dr Kabirima yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye. Kubera ko hari mu biruhuko, ngo Jenoside yatangiye ari i Kanombe mu Mujyi wa Kigali yaragiye kuruhukira kwa mukuru we wari umusirikare.

Yaje gukomeza amashuri ye mu iseminari nkuru muri Kenya aho yari mu buhungiro ndetse aza kuhava yerekeza i Roma mu Butaliyani aho yakuye impamyabushobozi y’ikirenga (PhD) mu ityazabwenge (Philosophie).

Ibyo kuba ariko Jenoside itangira i Rusenge Kabirima atari ari yo, ubushinjacyaha burabihakana bukifashisha abatangabuhamya mu manza za Kabirima muri Gacaca ndetse n’amakuru yakusanijwe mu gihe cy’Inkiko Gacaca bwakuye muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside "CNLG".

Umushinjacyaha yagize ati “Ibimenyetso bya CNLG byaje byuzuzanya n’ubuhamya bwatanzwe mu nkiko Gacaca ku byaha Kabirima ashinjwa.”

Mu batangabuhamya ubushinjacyaha bugaragaza ko bemeza ko Kabirima yari i Bunge Jenoside itangira i Rusenge mu matariki 16-17 Mata 1994 harimo Mudatinya Athanase icyakora nyuma akaza kwisubiraho akanabihanirwa.

Mudatinya ngo yari yatanze ubuhamya avuga ukuntu Nyamukaza wahoze ari Burugumesitiri wa Nyakizu yahaye Kabirima imbunda ku wa 17 Mata 1994 nyuma y’uko iyo mbunda yari imaze kunanira uwitwa Fidele.

Undi mutangabuhamya wibajijweho, ubushinjacyaha bwanatinzeho ni uwitwa Kayibanda Jean Baptiste, Dr Kabirima ngo yari yatanzeho umugabo ko bari kumwe i Kanombe kwa mukuru we.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko Dr Kabirima abeshya ko yavuye i Kanombe ku wa 23 Mata 1994 uyu Kayibanda akaba ari umwe mu bo atangaho umugabo, ariko we akabihakana.

Kayibanda yivugira ko yagiye kwihisha kwa mukuru wa Kabirima ku wa 07 Mata 1994, akahamara iminsi ibiri gusa akamusaba kumuherekeza akamujyana kuri CICR aho yakoraga.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko Kayibanda yabubwiye ko kuva icyo gihe atigeze yongera kumenya amakuru ya Kabirima, ngo yongeye kuyumva agarutse mu Rwanda 2011.

Mu bandi benshi bavuzwe mu batanze ubuhamya kuri Kabirima harimo uwitwa Mukazera Jeanne wari ufite imyaka 9 muri Jenoside na musaza we Mazimpaka ngo bavuze ko babonye Kabirima atera gerenade mu kivunge cy’Abatutsi bari bagiye kwicwa.

Undi w’ingenzi mu batangabuhamya muri uru rubanza ni uwitwa Mukakabano Philomene, Kabirima ngo yumvikanye mu rukiko avuga ko ari we n’abo mu muryango we bamugendaho bamushinja ibyaha atakoze muri Jenoside.

Ubushinjacyaha bukaba bwanavuze ko Mukakabano ari umwe mu bahamya ko Kabirima yari i Bunge ku wa 17 Mata 1994.

Icyakora, ubushinjacyaha bwasobanuriye urukiko ko Mukamabano mu buhamya bwe avuga ko ibyo avuga atari ibye ku giti cye, ko ahubwo ari ibyo yagiye abwirwa n’abantu batandukanye bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni mu gihe Kabirima n’umwunganira mu kuburana kwabo bavuga ko abatangabuhamya bashinja amakuru batanga yuzuyemo gushidikanya ndetse umwunganira akavuga ko mu mahame y’ubutabera, iyo mu bimenyetso harimo gushidikanya, uregwa abyungukiramo.

Bagaruka kuri Mukazera, aho bo bavuga ko uretse kuba yari akiri umwana, ngo mu Rubanza Gacaca rwiswe Kanombe B yavuze ko gerenade yishe uwitwa Batutsi yumva bavuga ko yatewe na Kabirima.

Kabirima n’umwunganira bagenda bagaragaza abantu batandukanye bakoze Jenoside, ariko mu makuru batanze mu rubanza Kanombe B ngo bakaba bavuga ko batigeze babona Kabirima kandi ko batafatanije na we.

Bavugamo uwitwa Mudatinya Athanase, Sindikubwabo Celestin n’uwitwa Rekeraho Vincent.

Mu gihe mu bo Kabirima ashinjwa kwica harimo n’abana b’Abatutsi bishwe bakajugunywa mu musarani, umutangabuhamya witwa Habimana, we mu rubanza Gacaca rwabereye i Bunge, ngo yavuze ko afite urutonde rw’ababikoze ariko Kabirima atarimo.

Usanga Kabirima avuga ko ubuhamya ubushinjacyaha bwifashisha harimo ubwagiye bukusanya mu nzira zinyuranije n’amategeko, bwo bukabihakana ahubwo bukavuga ko ubwa Kabirima ari bwo bwafashwe binyuranije n’amategeko.

Ubushinjacyaha buvuga ko bwifashisha ubuhamya bwa CNLG bwafashwe mu ikusanyamakuru mu gihe cy’ikusanyamakuru hagati ya 2004-2005 kandi ko ibyo byakorwaga mu nzira zubahirije amategeko ku karubanda abaturage bose bahari.

Gusa, Kabirima yagiye agaragaza gushidikanya kuri ubwo buhamya avuga ko ari ubwo bagiye bihimbira nyuma bagamije kumushinja ibinyoma.

Ni mu gihe ubushinjacyaha bwo buvuga ko Kabirima ubuhamya bumushinjura yabufashe yifashishije umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bunge ngo yahaye urutonde rw’abo abaza.

Ubushinjacyaha bukavuga ko amakuru atangwa n’abantu nk’abo mu buryo nk’ubwo atashingirwaho ngo asimbure ayafashwe mu buryo buzwi bwubahirije amategeko mu ikusanyamakuru muri Gacaca.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko mu bantu barindwi bashinjuye Kabirima, usibye umwe wireze icyaha cya Jenoside, abandi ari abacitse ku icumu rya Jenoside, bihamiriza ko Jenoside yatangiye i Bunge bo barahungiye mu Burundi.

Buti “Murumva rero ko amakuru nk’ayo yatanzwe n’abantu batari bahari atashingirwaho.”

Dr Kabirima yatawe muri yombi muri 2011 ubwo yari aje mu Rwanda mu nama y’umushyikirano aturutse muri Kenya aho yigishaga muri Catholic University of Eastern Africa.

Yafatiwe ku Rwego rw’Abinjira n’Abasohoka agiye kongeresha itariki muri pasiporo ye,ahita ashyikirizwa icyemezo cy’Urukiko Gacaca rw’i Bunge muri Nyaruguru cyafashwe ku wa 16 Ukwakira 2009 aho yari yashyizwe mu rwego rwa kabiri ashinjwa “kwica no kujya mu bitero” agakatirwa gufungwa imyaka 30.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwaje kumva ubushinjacyaha, ndetse rushaka n’ibimenyetso muri CNLG, ngo ruza gusanga bimwe mu byaha bimuhama rumukatira igihano cyo gufungwa burundu y’umwihariko.

Icyo cyemezo Kabirima yaje kukijuririra ku wa 11 Ukwakira 2016, kugeza n’ubu akaba akikiburana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

uyumugabo nukumubeshyera mujye muvana aho itiku nimururumva nubuzutwa mujye kuri terrain kuri site niho harukuri mureke abobanyeshari bazamurukiko

vugavuga yanditse ku itariki ya: 18-05-2017  →  Musubize

Abajenosideri icyo bakundira inkiko cyaranyobeye. Niba aruko ruswa ikemura ibintu niba aruko bacyocyorana nababashinja nagatsinda. sinzi rwose naho interahamwe zo nihahandi nubu uzishumuye zakongera gukora nkibyo zakoze. ibyo zivuga byose ni ukujijisha.

Rwasubutare yanditse ku itariki ya: 17-05-2017  →  Musubize

Nkurikije Ukonsomye Iyinkuru Byaringombwako Urukiko Rugerakoko Aho Ibyahabyakorewe.Rukimenyerukuri.Abishwe Bahabwubutabera Nuregwa Bibebityo.

Boringo yanditse ku itariki ya: 17-05-2017  →  Musubize

beninganji mureke amarangamutima y abavoka.kabilima we ubwe yasabye imbabazi inkiko gacaca zamuburanishije yuko yagendanaga numwicanyi Ruharwa aliwe Ntaganzwa wali umupolisi.yongera kwemera ko ko yagiye munama yo kubarura abatutsi bali basigaye mbere yuko bigabana imitungo yabo.yong era kwemera abakobwa 2_bakoreye Viole barangiza bakabica bakabata muli Toilete ahibereye akavuga ko yabibonye aliho Atembera.munama iyobowe na konseye Nyamukza kabilima niwe wali umwanditsi w inama afite agafuka kalimo udishoka nudufuni abishinjwa nuwali warashakanye nimututsi wsli umaze kwicwa.

umusomyi yanditse ku itariki ya: 17-05-2017  →  Musubize

ubutabera nta kindi bumaze, uretse. kurenganura abantu ibyo asaba, byarushaho, kugaragaza ukuli umurenge, warusenge kuwugeramo ikibazo nikihe, kandi ko bahakura amakuru yose akenewe. bamushinje nta kindi yaxongera kwitwaza kandi yaba abonye. ubutabera yifuza,

lg yanditse ku itariki ya: 16-05-2017  →  Musubize

bamurenganya gute kandi urukiko rwaramuhamije icyaha. mujye mureka kugaragaza uruhare mu gukunda abicanyi.

Loulou yanditse ku itariki ya: 16-05-2017  →  Musubize

Niba arengana ariko abapfiuye bariyishe? bagiye bemera ko bakoze amahano izuba riva?!

Musare yanditse ku itariki ya: 15-05-2017  →  Musubize

Abapfuye ntibiyishe ariko twaba dukoze nk’ababishe turenganyije umuntu! Ngirango ubutabera burahari mu gihugu kandi n’abantu ntacyo bakunguka babeshyera umuntu! Reka dutegereze!

Turufu yanditse ku itariki ya: 16-05-2017  →  Musubize

Niba abantu batariyishe ntabwo bivuze ko bagomba gushakisha ingufu n’amanyanga abo babagerekaho.hagomba kubahirizwa ubutabera ku mpande z’abashinjwa n’abashinja.mukava ku marangamutima kuko ariyo asenye igihugu.

Amahoro yanditse ku itariki ya: 18-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka