France: Banki BNP Paribas yajyanywe mu nkiko ishinjwa gutera inkunga abakoze Jenoside mu Rwanda

Kuri uyu wa 29 Kamena 2017, Amashyirahamwe atatu yo mu Bufaransa, arageza ikirego mu rukiko ashinja Banki BNP Paribas yo muri icyo gihugu ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Banki ya BNP ni banki ikomeye ikorera mu bihugu byinshi byo mu Burayi
Banki ya BNP ni banki ikomeye ikorera mu bihugu byinshi byo mu Burayi

Ayo mashyirahamwe arimo irirwanya ruswa ryitwa Sherpa, Impuzamashyirahamwe y’Imiryango ya Sosiyete Sivile (CPSR) n’Umuryango utegamiye kuri Leta “Mémoire et Justice” ashinja iyo banki ibyaha birimo ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko-muntu.

Ibyo byaha uko ari bitatu, BNP Paribas ngo ikaba yarabikoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ibiro ntaramakuru by’Ubufaransa, AFP, dukesha iyi nkuru, bivuga ko ayo mashyirahamwe ashinja iyo banki yo mu Bufaransa kuba yarateye inkunga umugambi wo kugura toni 80 z’intwaro zifashishijwe mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Itangazo iyo miryango yanyujije mu Kinyamakuru "Le Monde" na "franceinfo" rigira riti “Banki yari izi nta gushidakanya umugambi wa Jenoside abayobozi b’u Rwanda bari bafite , irarenga ibemerera amafaranga muri Kamena 1994.”

Umuvugizi wa BNP Paribas, aganira na AFP, we yagize ati “Twumvise mu bitangazamakuru ko bagiye kuturega mu nkiko. Kugeza ubu, nta makuru ahagije dufite arebana na byo ku buryo twagira icyo tubivugaho.”

Ayo mashyirahamwe uko ari atatu yemeza ko muri Kamena 1994, BNP kuri ubu yitwa BNP Paribas yohereje inshuro ebyiri amafaranga kuri konti ya banki y’igihugu y’u Rwanda (BNR) yari ifite muri BNP icyo gihe.

Aya mafaranga ageze kuri Konti ya Banki nkuru y’u Rwanda yabaga muri BNP, ngo yakomereje kuri konti yo muri banki yo mu Busuwisi yitwa UBP y’uwitwa Willem Tertius Ehlers.

Uyu Willem Tertius Ehlers, ni umuherwe wo muri Afurika y’Epfo icyo gihe wari ufite kompanyi icuruza intwaro yitwa Delta Aero.

Ayo mashyirahamwe avuga ko ayo mafaranga yoherejwe ku wa 14 Kamena no ku wa 16 Kamena 1994 yarengaga miliyoni 1 n’ibihumbi 300 by’Amadorari y’Amerika yifashishijwe na Leta y’u Rwanda mu kugura intwaro, mu gihe Loni yari imaze ukwezi ifatiye u Rwanda ibihano birimo no kutarwoherezamo intwaro.

Byabaye kandi mu gihe mu Rwanda byari bizwi ko hatangiye Jenoside icyo gihe yari irimo gukorerwa abatutsi ikaba yarahitanye abarenga miliyoni imwe.

Ayo mashyirahamwe akomeza avuga ko, bukeye bwaho (bamaze guhabwa ayo mafaranga) Ehlers na Col Theoneste Bagosora bahise basinyana amasezerano yo kugura intwaro, bayasinyira mu Birwa bya Seychelle babifashijwemo n’Abazayirwa.

Itangazo ry’iyo miryango risoza rigira riti “Intwaro zimaze kugezwa i Goma zahise zambutswa mu Rwanda zinyujijwe ku Gisenyi.”

Kugeza ubu, mu nkiko z’Ubufaransa hamaze kugera amadosiye makumyabiri n’atanu ashinja Ubufaransa cyangwa bamwe mu Bafaransa ibyaha byibasiye inyoko-muntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka