FPR yatangiye gushaka abazayihagararira mu nteko

Umuryango FPR-Inkotanyi wateguje abanyamuryango bawo ko ugiye guha amahirwe abifuza kuzawuhagarira mu matora y’Abadepite muri NZeri 2018.

Abanyamuryango ba FPR baherukaga ibikorwa byo kwiyamamaza umwaka ushize bamaza Perezida
Abanyamuryango ba FPR baherukaga ibikorwa byo kwiyamamaza umwaka ushize bamaza Perezida

Mu itangazo uwo muryango washyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Kamena 2018,riravuga ko mu minsi iri imbere Abanyamuryango bose bazahurira mu tugari batuyemo bakishakamo abaziyamamaza mu matora.

Amatora ateganijwe ku itariki 2 Nzeri 2018 mu Rwanda na tariki 3 mu mahanga.

Aimable Havugiyaremye ukuriye urwego rw’amatora muri FPR, yavuze ko guha abanyamuryango amahirwe angana ari imwe mu nzira yo kwimakaza demokarasi.

Yagize ati "Dutangiye iyi nzira yo gushaka abazahagararira Umuryango FPR-Inkotanyi kugira ngo duhe abanyamuryango bose uburyo bwo kugaragaza ubushobozi bwabo kandi bakabikora nk’uburenganzira bwabo.

"Abazatorwa bose bazaharanira inyungu z’Abanyarwanda bose igihe bazaba babahagarariye mu nteko ishinga amategeko."

Ayo matora ngo azakorwa mu buryo buziguye,aho buri munyamuryango wese mu kagali azandika agapapuro kariho abantu babiri yifuza ko bamuhagararira. Muri bo bazaba bagizwe n’umugabo umwe n’umugore umwe.

Abazatorwa ku rwego rw’akagali bazagezwa mu karere nabo batorwemo 20 bazaba bagize amajwi menshi. Abo nabo bazashyikirizwa inteko itora hatoranywemo bane,ni ukuvuga abagabo babiri n’abagore babiri.

Abo bane bavuye muri buri karere bazagezwa ku rwego rw’igihugu, naho inteko itora ikaba ari ho izatoranyirizamo abazayihagararira ku rwego rw’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

twifurije FPR kuzagira amatora meza

James yanditse ku itariki ya: 2-06-2018  →  Musubize

irashimisha wow tuyizere Kabisa harumuntu ujyuhindura ikipe itsinda?

misuy yanditse ku itariki ya: 1-06-2018  →  Musubize

Leta nikore ku buryo abadepite bamaze imyaka myinshi mu nteko bavamo.Ntabwo inteko igomba kuba "akalima" k’abantu bamwe.Ntabwo igihugu ari ISAMBU bahawe n’ababyeyi babo.Ntabwo abantu bamwe bagomba kurya igihugu bonyine.Leta ni ibajyane mu "kiruhuko cy’izabukuru".Bahere kuli ba Honorables Kalisa na Nkusi Juvenal.

Tuyizere yanditse ku itariki ya: 1-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka