Filime Padiri Ubald yakoze igiye kwifashishwa mu kubiba amahoro ku isi

Ku nshuro ya mbere, Padiri Ubald Rugirangoga yerekanye Filime igaragaza uruhare yagize mu kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Padiri Ubald avuga ko iyi Filime izaba umusemburo wo kubiba amahoro ku isi
Padiri Ubald avuga ko iyi Filime izaba umusemburo wo kubiba amahoro ku isi

Iyo Filime yerekaniwe muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka mu Karere ka Rusizi, kuri iki Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2017.

Muri icyo gikorwa Padiri Ubald yahatangirije urwo rugendo rwo gusaba imbabazi no kuzitanga hagati y’abakoze ibyaha bya Jenoside n’abayikorewe.

Yavuze ko iyo filime yise “Imbabazi ni ryo banga ry’amahoro” yaje ku mwanya wa mbere muri filime 10 zatoranijwe zagombaga kwitabira iserukiramuco ryaberaga muri Amerika. Muri izo 10 yavuze ko zatsinze ijonjora ry’izindi filime 1500 byari bihanganye.

Yagize ati “Uko nagendaga njya mu butumwa bwo hanze muri Amerika cyangwa mu Burayi nigisha Abanyamerika, bagize amatsiko yo kuza kureba niba ibyo mbabwira ari ukuri. Baraza basanga ari byo nibwo bavuze bati nyamara ibi bintu bishobora gufasha isi.

“Nibo bagize igitekerezo cyo gukora iyi Filime igiye guhindura amateka y’isi. Naberetse ko amahane, intambara byose bihagarikwa no gutanga imbabazi no kuzisaba.”

Ababonye iyi Filime bavuga ko izafasha mu gukomeza kunga Abanyarwanda
Ababonye iyi Filime bavuga ko izafasha mu gukomeza kunga Abanyarwanda

Pascal Mugarura, umwe mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika ubarizwa muri Paruwasi ya Mushaka,uri mu miryango y’abunzwe barakoze Jenoside, avuga ko amashusho yigisha cyane kuko abazareba iyi Filime bazabona ukuntu abantu batinyuka bakababarira ababiciye atari bya bindi by’amagambo gusa.

Ati “Ariya mashusho arimo ni aya ba bantu batuye aha bazi n’ibyahakorewe. (Abaturage) babonye abantu basaba imbabazi n’abazitanga, babona ari ba bandi bazi. Ni ibintu bizafasha abantu bikanabera abandi umusemburo wo gusaba imbabazi abo bahemukiye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic, yasabye abamaze gutera intambwe mu bumwe n’ubwiyunge gutanga umusanzu wo kwigisha abakoze Jenoside kwemera icyaha no gusaba imbabazi kugira ngo gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge igerweho neza.

Ati “Abamaze gutera intambwe turagira ngo mudufashe ibiganiro bijyanye no kwigisha abantu kwemera icyaha, gutanga imbabazi mujye kubitanga mu rubyiruko kuko rwadufasha guhindura ababyeyi bakinangiye.”

Ubutumwa bw’ingenzi buri miri iyi Firime ni ugutanga imbabazi no kuzisaba nta buryarya.

Padiri Ubald avuga ko hari gutekerezwa uko yakwifashiswa mu gukemura intambara za Israel na Palestina, kuko iri gushyirwa mu ndimi nyinshi kugira ngo abantu bose bayisobanukirwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Rwose padiri ningabire imanayamwihereye azahindura benshi

Regis yanditse ku itariki ya: 10-03-2018  →  Musubize

Igitekerezo cyanjye nuko amahoro yakomeza kugwira mubanyarwanda nubwumvikane noguhuza hamwe muritwetugatahiriza umugozi

Rahabu yanditse ku itariki ya: 10-09-2018  →  Musubize

Niwowe utazi kwandika ni ubald ntago ari obald

Kayitesi Henriette yanditse ku itariki ya: 4-12-2017  →  Musubize

Eeeeeeh! Ntekereza film ya Ubalidi ugiye guhindura an arena y’ino... jahaja

Libonukuri yanditse ku itariki ya: 29-11-2017  →  Musubize

bavuga Obald ntago ari Ubald

Dalia Muhirwa yanditse ku itariki ya: 28-11-2017  →  Musubize

No byiza cyane, isi yose ishoboye kugira amahoro biturutse mu Rwanda byaba ari byiza.

Bgji yanditse ku itariki ya: 27-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka