‘Feu Rouge’ zo muri Kigali zigiye kuvugururwa zikemure umubyigano w’imodoka

Mu rwego rwo kugabanya umubyigano w’imodoka (emboteillage) mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali hagiye kujya hifashishwa amatara ayobora imodoka (Traffic lights/feu de circulation routière) akoresha ikoranabuhanga.

Feu Rouge zigiye gushyirwa mu mujyi wa Kigali zizagabanya "embouteillage"
Feu Rouge zigiye gushyirwa mu mujyi wa Kigali zizagabanya "embouteillage"

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko ayo matara ayobora imodoka abantu bakunze kwita “Feu Rouge”, akoresha ikoranabuhanga, azabasha kuyobora neza imodoka kuko ahari kuri ubu adafite iryo koranabuhanga.

Umubyigano w’imodoka mu mihanda ya Kigali ukunze kugaragara mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba ubwo abantu batandukanye baba bajya cyangwa bava mu kazi.

“Feu Rouge” ziriho ubu nta bushobozi zifite bwo kuyobora imodoka uko byifuzwa. Hari igihe biba ngombwa ko zizinywa hakifashishwa Abapolisi.

Rangira Bruno, umuvugizi w’umugi wa Kigali avuga ko izo “Feu Rouge” zikoresha ikoranabuhanga bagiye kuzana zifite ubushobozi bwo kumenya icyerekezo kirimo imodoka nyinshi akaba ariho ziha burenganzira.

Agira ati “Kimwe mubyo dutegura gukora ni ugukoresha ikoranabuhanga mu kugenzura ibinyabiziga mu muhanda (Intelligent traffic management) aho ‘Feu Rouge’ zizajya zibasha kureba icyerekezo gifite imodoka nyinshi abe arizo zihabwa uburenganzira bwo gukomeza.”

Akomeza uvuga ko zimwe muri “Feu Rouge” zitagikora zigiye kuvugururwa ndetse ngo hari byinshi biri gukorwa kugira ngo ikibazo cy’umubyigano w’imodoka gikemuke birimo kwagura imihanda no guhanga indi mishya.

Hifashishwa Abapolisi kugira ngo bagabanye umubyigano w'imodoka mu muhanda
Hifashishwa Abapolisi kugira ngo bagabanye umubyigano w’imodoka mu muhanda

Ntagerura Jean Paul, umwe mu bashoferi bo mu mujyi wa Kigali avuga ko hari ubwo “Feu Rouge” zifunga ibinyabiziga, zigatanga uburenganzira ku muhanda utarimo ikinyabiziga.

Agira ati “Wasangaga hari ubwo zifunze ibinyabiziga mu muhanda zigatanga uburenganzira ku muhanda utarimo ikinyabiziga bigatinza abagenzi ariko kuba izizashyirwamo zizaba zifite ubushobozi bwo kumenya ahari imodoka nyinshi bizafasha cyane.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Zivugururwe kabisa abatugana bose banezerwe kandi bagende bali safe mu gihugu cyacu.

Nasabaga ko Police ko yagabanya aba police kuli feu rouge kuko kenshi nabo batera akaduruvayo,kuko benshi baba ari bashya bikabavanga,ndetse byagabanya na Ruswa.
Ubundi haricyo nabonye mu mahanga henshi aho maze kujya nta Police ubona ahagaze munzira ahagarika abantu nkuko mbibona Kigali kandi hari za camera.

Urakoze.

Kalisimbi yanditse ku itariki ya: 8-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka