Fagitire y’umutekano yarishyuwe nta mwenda – Minisitiri Busingye

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye atangaza ko ikiguzi cy’umutekano cyatanzwe kuburyo ntawe ushobora kuwuhungabanya.

Minisitiri Busingye asobanura ko ikiguzo cy'umutekano cyishyuwe kuri buri munyarwanda
Minisitiri Busingye asobanura ko ikiguzo cy’umutekano cyishyuwe kuri buri munyarwanda

Yabitangaje ubwo yasuraga urubyiruko rw’abasore 47 bagororerwa mu kigo Ngororamuco cya Kinigi muri Musanze, tariki ya 18 Ukwakira 2016.

Yavuze ko abishora mu bikorwa by’urugomo, ubujura, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bihungabanya umutekano baba bibeshya kuko ikiguzi cy’umutekano cyatanzwe, umunyarwanda akaba agomba kubaho atekanye.

Agira ati "Ngira ngo murabizi sibyo ? Ikiguzi cy’umutekano cyaratanzwe fagiture yawo yarishyuwe 100% nta mwenda. Utekereza rero ngo ashobora kuwuhungabanya akihindura uwananiranye ntabwo bishoboka."

Akomeza akebura urwo rubyiruko arusaba gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda. Yababwiye ko bakwiye kugira iyo mitekerereze bagakura bumva ko nta kintu na kimwe gikwiye guhungabanya umutekano w’abanyarwanda.

Agira ati "Ushaka ko dufatanya imiryango irakinguye ariko wawundi uvuga ngo rwose njyewe sinzafatanya nabo nashaka azarorere ariko umutekano w’abanyarwanda ntawuzongera kuwuhungabanya…..zero!

Amahoro, ituze kimwe n’utwawe wavunikiye ni uburenganzira. N’ubwo yajya gutwara inkoko dufite inshingano n’uburenganzira bwo kubimubuza kuko uwo muntu ujya gutwara inkoko ikiguzi cy’umutekano we cyarishyuwe.’’

Rumwe mu rubyiruko rwigishirizwa mu kigo ngororamuco cya Kinigi
Rumwe mu rubyiruko rwigishirizwa mu kigo ngororamuco cya Kinigi

Uwamahoro Théoneste, umwe muri urwo rubyiruko, yemeza ko yiyahuzaga ibiyobyabwenge, akiba abantu abubikiriye. Ariko ngo yafashe umwanzuro arabireka nyuma y’inyigisho yaherewe mu kigo ngororamuco cya Kinigi.

Agira ati "Ubu sinkiri umunywi w’urumogi n’umujura ahubwo niteguye gukoresha amaboko yanjye nkiteza imbere.’’

Kuva mu ntangiro ya 2016 urubyiruko 2130 nirwo rumaze kunyura mu kigo ngororamuco cya Kinigi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yewe mubyihorere abantu babi barahari machines twahawe zo zo kudufasha kwiga barazimaze nyagatovu, kimironko ahari badushakire uburyo bwo kuzikurikirana nk ubu batwibye eshatu.nibadutabare bitari ibyo tuzishyurira ubusa.

alias bavard yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka