Eng Didier Sagashya yabaye umunyamabanga nshingwabikorwa w’umujyi wa Kigali

Eng Didier Sagashya wigeze kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (Rwanda Housing Authority) yatsindiye kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali.

Engenieur Sagashya Didier gitifu mushya w'umujyi wa Kigali
Engenieur Sagashya Didier gitifu mushya w’umujyi wa Kigali

Eng Didier Sagashya agiye kuri uyu mwanya asimbura Matabaro Jean Marie wanditse asaba guhagarika akazi yari amazemo imyaka irindwi.

Umujyi wa Kigali washyize uyu mwanya ku isoko ikizamini cy’abahataniraga uyu mwanya gikorwa kuwa kane tariki 16 Gashyantare 2017.

Engenieur Sagashya Didier yatsindiye uyu mwanya ku manota 83,60%, Rubunda Emmaboles bahatanaga agira amanota 64,20%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyishimo kuba bigaragara ko hakozwe ipiganwa mu kazi,isi yose itwigireho

claude yanditse ku itariki ya: 20-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka